Rwanda : Abakobwa bihariye imyanya myinshi muri komite y’abana mu karere ka Musanze
Abakobwa bane muri komite y’abana batandatu bahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abana ku rwego rw’akarere ka Musanze nibo batowe, banizeza ubuvugizi bagenzi babo batashoboye gukomeza amashuri.
Mukeshimana Gihozo Clementine, perezida w’inama y’igihugu y’abana mu karere ka Musanze watowe kuri uyu wa kane tariki 23/08/2012, yavuze ko hari abana batashoboye kugira amahirwe yo gukomeza mu mashuri, nyamara bafite ubushobozi bwo kwiga; bityo akavuga ko azabakorera ubuvugizi.
Yagize ati: “ubu niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, nyamara hari abana batabashije kubona imishinga ibishyurira, kandi uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bwari butaraza. Abo rero nzabakorera ubuvugizi cyane cyane ab’abakobwaâ€.
Ubuyobozi bwasabye abana batowe gukangurira abana bagenzi babo gukunda ishuri, kwirinda ibiyobyabwenge, kubaha ababyeyi, kubungabunga ibidukikije kandi bakazajya bakorana n’inzego za leta hagamijwe kubungabunga uburenganzira bw’umwana.
Iyi komite yatowe ikaba igizwe n’abana 6 bayobowe na Mukeshimana Gihozo Clementine nka perezida.