Rwanda : Agaciro Development Fund, ni undi muhigo w’Abanyarwanda
Mu gikorwa cyo kwesa imihigo, Perezida wa Repubulika azayobora kuwa 23/8/2012 i Kigali, azanatangiza ikigega cyiswe Agaciro Development Fund kirebwa nk’undi muhigo Abanyarwanda bahize kuva umwaka ushize, bashaka kucyifashisha nk’uburyo Abanyarwanda bose bakwifashisha batanga umusanzu ku bushake wo kubaka igihugu.
Ibi bikorwa byombi bizaba kuwa kane tariki ya 23/8/2012 i Kigali, bikazayoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri hoteli Serena kuva isaa tatu za mu gitondo nk’uko itangazo rya minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ribitangaza.
Mu gihe guhiga no kwesa imihigo ari igikorwa Abanyarwanda bamaze kumenyera mu nzego nyinshi no mu ngo zabo, ikigega Agaciro Development Fund ni gishya, kikaba cyaravuye mu nama nkuru y’umushyikirano yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2011, aho Abanyarwanda bitabiriye umushyikirano basabye ko hajyaho uburyo bwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu mu nzego zinyuranye.
Icyo kigega cyari cyiswe “Nation Solidarity Fund†cyari cyifujwe n’abitabiriye umushyikirano w’umwaka ushize, ariko mu minsi ishize cyahinduriwe inyito cyitwa Agaciro Development Fund. Ubu iki kigega kimaze kugezwamo amafaranga asaga miliyoni 33 yatanzwe n’abaminisitiri bari muri guverinoma y’u Rwanda. Hari ibindi bigo n’imiryango byamaze gutanga amafaranga atarabarurwa yose hamwe, abandi bakaba bazatanga umusanzu wabo mu mihango yo gutangiza ikigega ejo i Kigali. Muri iyi mihango kandi, abayobozi b’Uturere bazahemberwa uko bahiguye imihigo y’umwaka ushize, banahige iy’uyu mwaka imbere ya perezida wa repubulika.
Abitabiriye umushyikirano nibo basabye ku ikubitiro ko u Rwanda rwashyiraho uburyo abenegihugu batangamo umusanzu wo kwiyubakira igihugu
Ishyirwaho ry’iki kigega Agaciro Development Fund rije mu gihe u Rwanda rumaze iminsi ruhagarikiwe imfashanyo n’ibihugu by’ibihangange, kikaba gitegerejweho kuba uburyo bwo kwibeshaho n’iyo iyo nkunga yaba itabonetse.
Iyi nkunga yatangwaga n’Amerika, Ubuholandi, Ubudage, Ubwongereza na Suwedi yahagaritswe kubera ibirego bitaremezwa byo kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wiyise M23 urwanya abari ku butegetsi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.