Rwanda : Intara y’uburengerazuba irishimira uburyo imisoro yinjiye umwaka ushize.
Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, Kabahizi Celestin, aratangaza ko bishimira uburyo binjije imisoro n’amahoro mu mwaka w’ingengo y’imari ushize kuko babashije kurenza ayo bari barateganyije kwinjiza. Ibi Guverineri Kabahizi yabitangaje mu muhango wo kwizihiza umunsi w’abasora wijihirijwe mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw’intara y’uburengerazuba kuri uyu wa kane tariki ya 22/08/2012.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2011-2012, intara y’iburengerazuba yinjije mu isanduku ya leta amafaranga angana na miliyari 7 na miliyoni 882 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda (7,882,185,000 FRW) yinjiye aturutse imbere mu gihugu, bingana na 140% by’amafaranga bari bateganije kwinjiza.
Mu byaturutse hanze y’igihugu hinjiye amafaranga asaga miliyari enye, ibi bikabageza ku kigereranyo cya 372%, muri rusange bakaba barinjije mu isanduku ya leta angana na 174% by’amafaranga bari bateganije kwinjiza.
Kabahizi yakomeje avuga ko mu misoro yeguriwe uturere mu rwego rwo kudufasha gukora gahunda zitandukanye ziganisha ku iterambere ryatwo bateganyaga kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari 3 na miliyoni 649 (3,649,000,000 FRW), bakaza kurenzaho bakageza kuri miliyari 3 na miliyoni 677 n’ibihumbi 144 (3,677,114,000 FRW).
Aha umuyobozi w’intara yavuze ko n’ubwo binjije amafaranga ku buryo bushimishije hari ibigisabwa gukorwa ngo birusheho kugenda neza nko kurwanya magendu yinjira mu gihugu idasoze, kudakoresha inyemezabuguzi (Facture), abakorera mu rwihisho badafite ibyangombwa n’ibindi, kuko ibi byose bidatuma imisoro yagombaga kwinjira yose igaragara.
Yavuze ko ubu hafashwe ingamba zo kurwanya magendu ku bufatanye n’inzego z’ibanze, n’abaturage bakaba baratangiye gusobanurirwa akamaro k’imisoro ngo nabo babigiremo uruhare. Yavuze kandi ko bagiye guharanira ko imitungo y’abaturage yiyongera bityo n’imisoro ikiyongera, abaturage bakaba basabwa kugira ishyaka bagakora kandi bagatanga imisoro uko bisabwa.