Rwanda : Mu mihigo akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa 21 n’amanota 86,4%
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, kakaba na kamwe mu turere 7 tugize intara y’uburengerazuba. Nyuma yo kumurika ibyeshejwe mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012, kuwa 25-26 Kamena 2012, akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa 21 mu kwesa imihigo mu turere 30 tugize u Rwanda. Aka karere kakaba kaje kuri uwo mwanya n’amanota 86.4%, gakurikirwa n’akarere ka Nyanza ka 22 n’amanota 86% nk’uko Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien HABUMUREMYI yabitangaje.
Uturere twa Musanze na Rubavu tukaba dukurikirana, aho akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa 23 n’amanota 86 kanganije na Nyanza, naho akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa 24 n’amanota 85,9%. Akarere ka Rutsiro niko kaje ku mwanya wa nyuma mu turere 30 tugize u Rwanda n’amanota 82,5%.
Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo, gakurikirwa n’akarere ka Kamonyi, ku mwanya wa 3 haza akarere ka Bugesera akaba ari natwo turere twahawe ibihembo.
Abitabiriye imihigo bakanguriwe kongera ingufu mu guharanira gutanga serivise nziza hirya no hino mu Rwanda, kurwanya isuri, guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere imijyi, guteza imbere gahunda ya Girinka, guhuza ubutaka, kubungabunga ibidukikije n’ibindi,  mu rwego rwo kurushaho kugera ku iterambere rirambye mu Rwanda.