Rwnada | Bugesera : Abana batowe biyemeje gukorera ubuvugizi bagenzi babo
Abana batorewe guhagararira abandi mu matora yabaye kuwa 22/08/2012 mu karere ka Bugesera biyemeje kuzakorera ubuvugizi bagenzi babo ku bibazo bafite maze bikabasha gukemuka.
Muri ibyo harimo ko bazajya bageza ibibazo ku buyobozi kugirango ibibazo abana bafite bibashe gukemuka, kurwanya ihohoterwa ribakorerwa ririmo nko gukoreshwa imirimo ivunanye, kurwanya ibiyobyabwenge mu bana ndetse no guca ikintu cyose gituma abana bata iwabo ahubwo bakajya kuba za mayibobo, ibi bikaba bitangazwa na Uwizeye Laura Getha uyobora komite yatowe.
Yagize ati “ iyi komite yacu izihatira kugaragaza ibibazo by’abana duhagarariye mu buyobozi ndetse tunabashe kurwanya ibiyobyabwenge mu bana ndetse n’ikintu cyose cyatuma abana bata ishuriâ€.
Mu butumwa bahawe n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza Narumanzi Leonille yababwiye ko komite yabo igomba guhura byibura rimwe mu mwaka kandi ko bagomba gutinyuka maze bakazabasha no kuzatorerwa kuba muri komite y’abana ku rwego rw’igihugu.
Ati “ turashaka ko akarere kacu kazahagararirwa muri komite yo kurwego rw’igihugu, kandi nabonye mufite ubushake n’ubushobozi ntimuzatinye kwiyamamazaâ€.
Amatora yo gutoranya abana batandatu bazahagararira abandi ku rwego rw’akarere ka Bugesera akaba yitabiriwe n’abana bagera kuri 87 mugihe hari hateganyijwe kuza abana 90.
Bamurange Apolinarie ushinzwe uburinganire n’iterambere mu karere ka Bugesera, akaba yavuze ko atazi impamvu abo bana batatu batabonetse dore ko hoherejwe n’imodoka yo kubatwara ariko ntiyababona.
Aya matora akaba yaratangiriye ku rwego rw’akagali hatorwa abana batanu nabo bazitabiye amatora yo ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’akarere.
Amatora kurwego rw’igihugu akazaba kuwa 22/08/2012, abana batowe  bari mu cyigero cy’imyaka irindwi kugeza kuri 15, bazaba bashinzwe kumenyekanisha ibibazo bya bagenzi babo.