Gahini: Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwiyemeje guhindura amateka y’u Rwanda
Urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero ry’igihugu mu murenge  wa Gahini wo mu karere ka Kayonza, ngo rufite gahunda yo kuzahindura amateka mabi yaranze u Rwanda bakongera kuruhesha isura nziza.
Uru rubyiruko ruvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi urubyiruko rwashutswe rugashorwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, ariko ngo ahanini byagezweho kubera ubujiji bwarangwaga mu rubyiruko rw’icyo gihe.
Aba banyeshuri bavuga ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura bigenda bishira mu rubyiruko, gusa ikibazo ngo gikaba gisigaye mu bantu bakuru usanga bamwe muri bo bacyigisha abana babo urwango n’ivangura bishobora kuganisha kuri jenoside nk’iyabaye muri 1994.
Ku bw’aba banyeshuri, ngo benshi mu babyeyi babo bagiye bakosa bakishora mu bikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi mu gihe cya Jenoside, bakavuga ko ubu bagiye gutangira urugamba rukomeye rwo guhindura imyumvire y’ababyeyi babo.
“Benshi mu babyeyi bacu barakosheje ndetse baranicana, usanga bamwe muri bo bacyifitemo urwango, ubu tumaze gusobanukirwa inkomoko y’urwo rwango, tugiye gutangira urugamba rwo kubagaragariza ukuri†uku niko aba banyeshuri babisobanura.
Benshi muri aba banyeshuri bavuga ko batari basobanukiwe n’amateka yaranze u Rwanda mbere y’uko bajya mu itorero ry’igihugu. Uretse kuba bamwe muri bo barize amasomo y’ubumenyi [sciences] mu mashuri yisumbuye, usanga ngo n’abize amasomo y’amateka na bo barize amateka y’u Rwanda bayaca hejuru ahubwo bacyiga cyane amateka y’ibihugu by’iburayi kurusha ho.
Ibi byose ngo bikaba ari byo byakunze kuba impamvu yo kutamenya amateka y’u Rwanda muri rusange.
Gusa ngo nyuma yo gusobanukirwa birambuye amateka y’igihugu cyabo, ibyo cyanyuzemo n’icyerekezo gifite, uru rubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu gitembamo amata n’ubuki
Cyprien Ngendahimana