Rwanda | Kamonyi: Abagize Komite y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’akarere bamenyekanye
Nyuma y’amatora y’abakuriye ihuriro ry’abana ku rwego rw’utugari no ku mirenge, abatowe mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, bahuriye ku biro by’akarere kwitoramo abagomba kubahagararira mu rwego rw’Akarere.
Nyinawabashambo Diane, ni we watorewe kuba Perezida wa Komite Nyobozi y’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi,  mu matora yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama 2012 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka kamonyi.
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Mukingi, yatangarije imbere ya bagenzi be bagize inteko itora, ko azaharanira icyatuma abana  bagira ubuzima bwiza.
Ikindi ngo azaharanira ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa, akaba yasabye bagenzi be bagiye gufatanya kuyobora iyi manda, kuzirikana uburere bwiza bahabwa n’ababyeyi ba bo, bakirinda ibiyobyabwenge, bamaganira kure abashaka kubashuka bakabangiriza ubuzima n’ibindi bishuko bishobora kubangamira ubuzima bwa bo.
Musoni Maurice, Ukuriye ibikorwa by’amatora mu karere ka Kamonyi na Muhanga, yasabye abatowe gukomeza imyitwarire myiza no kwitabira gahunda za Leta, bakanazishishikariza abandi bana bagenzi ba bo ndetse n’ababyeyi ba bo.
Uyu mukorerabushake wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, akomeza avuga ko gushyiraho urwego nk’uru rw’abana, ari bumwe mu buryo bwo kubategura mu kwifatira ibyemezo no gutekereza hakiri kare ku mibereho ya bo n’iy’igihugu muri rusange.
Yasabye Komite yatowe, igizwe n’abantu batandatu,kuzarangiza neza inshingano za yo, kandi bagaharanira iterambere rya bo n’iry’umuryango nyarwanda.