Nyamasheke: Abacitse ku icumu bagombaga kubakirwa bose barubakiwe
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo imibereho y’abacitse ku icumu itaraba myiza, hari intwambwe imaze guterwa mu kubafasha muri gahunda zitandukanye nk’uburezi, ubuzima, kubabonera amacumbi ndetse n’ubundi bufasha butandukanye.
Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Cathérine, avuga ko kugeza ubu abacitse ku icumu bagombaga kubakirwa bose bamaze kugezwaho ubwo bufasha bw’amacumbi; aya nyuma 36 akaba yenda kuzura.
Gatete yagize ati “kugeza ubu umuntu wabaga mu karere ka Nyamasheke wagombaga kubakirwa yarubakiwe. Keretse hagaragaye undi wenda wabaga ahandi bikagaragara ko akeneye kubakirwa kandi nawe ntabwo twamwirengagiza.â€
Kuva mu mwaka wa 2007 kugeza ubu, mu karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa amazu agera kuri 847, amwe yubatswe n’ikigega FARG andi yubakwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ndetse hiyongereyo imisanzu y’abakozi b’akarere n’abaturage.