Abashinzwe ubucuruzi muri za ambasade z’u Rwanda barahugurwa ku ishoramari
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB gifatanyije na minisitere y’ubucuruzi kuri uyu wambere batangije amahugurwa ku bashinzwe ishoramari muri z’ambasade z’u Rwanda zikorera hanze y’u Rwanda kugira ngo basobanurirwe uburyo bafasha u Rwanda gukangurira  abashoramari bashaka gushora imari mu Rwanda.
Amahugurwa ahuje abashinzwe ishoramari ndetse  n’ abajyanama mu bucuruzi bahagarariye u Rwanda mu bihugu 20 byo kw’ isi.
Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), Claire Akamanzi, atangaza ko abashinzwe ishoramari muri z’ambasade bacyeneye kongererwa ubumenyi mu kazi kabo kajyanye no gushakira ibicuruzwa by’u Rwanda amasoko hanze ndetse no kureshya abashoramari.
Abari mu mahugurwa barahugurwa  n’inzobere zituruka mu kigo cyitwa CBI gifite icyicaro mu gihugu cy’ ubuhorandi. Iki kigo gikorana n’ibigo by’ishoramari mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere.
Biteganyijwe ko abitabiriye amahugurwa bazabona ubumenyi buzabafasha kureshya abashoramari bo hanze bashora imari yabo mu Rwanda no gushaka amasoko y’ibicuruzwa byo mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.
Sylidio Sebuharara