Rwanda | Muhanga: abana batowe guhagararira abandi biyemeje kurwanya ihohoterwa bakorewa
Mu karere ka Muhanga, abana batoye abana bagenzi babo bazabahagararira ku rwego rw’akarere kugirango bajye babafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.
Mu byo abana batowe biyemeje birimo no kwita ku bibazo by’abana bavutswa uburenganzira bwabo n’ababarera cyangwa n’ababyeyi babo bikabaviramo kugana iy’ubuzererezi.
Umwana watorewe kuba perezida wa komite y’abana mu karere ka Muhanga, Ufitinema Marie Joselyne avuga ko agiye gufatanya n’abana baegenzi be bakajya bagaragaza ibibazo bagenzi babo bahura nabyo mu miryango yabo.
Agira ati: “hari abana bavutswa uburenganzira n’ababyeyi babo cyangwa ababarera, ugasanga bahohoterwa ndetse bakanabuzwa no kwiga, tugiye gukora kuburyo tubigeza ku bayobozi babikemureâ€.
Uyu mwana akaba asaba bagenzi be ko bajya babagezaho ibibazo bahura nabyo bitarakomera kugirango babashe kuba babafasha kubigeza ku babishinzwe maze bikemuke. Akaba anasaba ababyeyi kwita ku bana babo ndetse n’abo barera mu rwego rwo kwirinda ko babacika ngo bagane mu muhanda.
Zimwe mu ngaruka ziterwa no gufatwa nabi kw’abana mu miryango yabo baba barererwamo, zirimo n’uko aba bana bashobora guhinduka inzererezi bakagana mu muhanda. Komisiyo y’igihugu y’abana mu Rwanda ivuga ko yiteguye gufasha aba bana batowe mu gukemura iki kibazo cy’abana b’inzererezi bazwi ku izina rya mayibobo kugirango barebe ko cyacika.
Umulisa Kananga marie Solange, umukozi wa komisiyo y’abana by’umwuhariko ushinzwe abana bo mu muhanda avuga ko bakorana n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukura aba bana mu muhanda no kugirango ibibazo byatumye bava mu ngo zabo bikemuke.
Komisiyo y’igihugu y’abana ivuga ko iri gukora ubushakashatsi ku bana bo mu muhanda kuburyo ubu bushakashatsi buzerekana abana b’inzererezi uko bangana mu Rwanda ndetse bukazerekana n’impamvu yabateye kuba inzererezi. Ibi bikazafasha kubakura mu buzererezi.
Aba bana batowe mu karere ka Muhanga usanga baturuka mu mirenge itandukanye igize aka karere kuko buri murenge wagiye wohereza abakandida bawuhagarariye. Abana batowe bakaba bagera kuri batandatu. Abana bari bemerewe kuba batorwa cyangwa bagatora bari hagati y’imyaka itandatu na 15 y’amavuko.
 Â