Urubyiruko ruri mu itorero rufatiye runini abaturage ba Gisagara
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi ruri mu itorero mu karere ka gisagara rufatiye runini abaturage kuko hejuru yo guhabwa ubumenyi butandukanye, rugira n’ibikorwa rusange bifasha aba baturage mu buzima bwabo bwite no kubakemurira ibibazo bimwe na bimwe.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, muri aka karere ka Gisagara hari kubera itorero ry’abana barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2011.
Hamaze kwakirwa abana bagera kuri  616 bagizwe n’abakobwa 316 n’abahungu 300 bose bakaba bari kubarizwa muri site 2( Groupe Scholaire Philipe Nelly GISAGARA na Groupe Scholaire St Fracois d’Assise KANSI ).
Izi ntore zaturutse mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, Kuri Site ya Kansi hahuriye abana bo mu mirenge 7 ariyo Kansi , Kibirizi , Kigembe, nyanza, Save, Mugombwa na Mukindo naho kuri Site ya Gisagara hahurira abo mu mirenge ya Ndora, Musha, Mamba, Gikonko, Gishubi na Muganza.
Nk’uko umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gisagara RUKUNDO Noel na MUKANDANGA Velentine ushinzwe gahunda kuri site ya Kansi babivuga, aba basore n’inkumi bahabwa amasomo abategura kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza aho bahabwa ibiganiro bibiri ku munsi.
Bahabwa umwanya wo kwicara hamwe umurenge ku murenge, bagasesengura ibibazo biri mu murenge wabo ndetse bagatanga n’ingamba z’uko ibi bibazo byakemuka babigizemo uruhare.
Nyuma y’ibi ngo bagira umunsi umwe mu cyumweru wo gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu aho bubakira abacitse ku icumu rya jenoside badafite aho kuba ndetse n’abandi bakene badafite amazu.
Ikigamijwe ni uko mu gusoza iri torero bazamurika imihigo yabo bagendeye ku bibazo biri mu mirenge bakomokamo.
KAMANZI James intore yo ku rugerero mu itorero ryo ku Gisagara aratangaza ko bamaze kunguka byinshi muri izi ngando harimo nko kwirinda SIDA, basobanukiwe imiyoborere myiza, bahuguwe ku kwihangira imirimo no gukora imishinga, bamenye uruhare rwabo mu guteza uburezi imbere kuko ngo bazakangurira abavuye mu mashuri kugaruka ku ntebe y’ishuri, ikindi ngo babonye ko bashobora kuba bakora ibikorwa by’ingirakamaro ibi akaba abivuga ashingiye ku mazu bamaze kubaka mu kagari ka Bweyeye mu murenge wa Ndora.
Mugenzi we wo mu itorero rya Kansi, MAZIMPAKA Jean Pierre yatubwiye ko muri rusange ibintu ari byiza ariko ngo bifuza ko ubutaha ibikoresho byajya bihagera mbere y’uko abanyeshuri bahagera kuko ngo ubu nta mipira yo gukina bafite ikindi ngo bifuza ko hazajya hagenwa imikino ihuza amasite kuko byabafasha kumenyana cyane ko bose urugamba bariho ari rumwe.
Abari mu itorero biga amasomo atandukanye binyuze mu biganiro bahabwa, bakanagira umunsi umwe wo gukora imirimo y’amaboko.
Mu mirimo bakora bamaze kuzuza inzu 4 z’abatishoboye  mu murenge wa ndora ariko bakaba bateganya kuzubaka amazu 7. Bateye ikawa 200 mu kagari k’akaboti mu murenge wa kansi ndetse batunze n’amatafari 600 yo kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze kuri E.S Kansi.
Clarisse Umuhire