Rwanda | Huye: Abafatanyabikorwa barasabwa kugira uruhare mu mihigo ya 2012-2013
Mu nama rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Huye yabaye ku itariki ya 21 Kanama,2012, umuyobozi w’aka Karere yamurikiye abafatanyabikorwa imihigo yagezweho mu mwaka wa 2011-2012, anabashimira uruhare bayigizemo. Yaberetse n’iy’umwaka utaha, maze anabasaba kuzarushaho gufatanya mu guteza imbere Akarere.
Mu bijyanye n’ubuhinzi, uretse ibigori, umuceri, imyumbati n’ikawa Akarere ka Huye gasanzwe gahigira guhinga ku buryo buhagije, ubu noneho biyemeje kuzahinga n’urutoki rwa kijyambere. Uru rutoki ruzava kuri ha 50, rugere kuri ha 120. Abakora ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi rero basabwe kuzagira uruhare mu kuzatuma iki gikorwa kigerwaho ku buryo bushimishije.
Akarere gafite gahunda yo gutunganya imidugudu imwe n’imwe ikaba iy’icyitegererezo, amashanyarazi akagera mu byaro bimwe na bimwe bitari biyafite. Abaturage kandi bazashishikarizwa kurushaho kwitabira ubwishingizi mu kwivuza, kuboneza urubyaro, kwipimisha sida ku bushake…
Akarere ka Huye kanafite umugambi wo gushyiraho amarerero y’abana mu tugari twose. Aya marerero y’abana ni aho ababyeyi bazajya basiga abana bagiye ku kazi, hanyuma bakaza kubatwara batashye. Aba bana bazajya birirwana n’abarimu babigisha bakanabakinisha ku buryo batarambirwa. Abakora imirimo ijyanye n’imibereho myiza ndetse no kwita ku bana bashobora gufasha Akarere.
Akarere ka Huye gafite abacitse ku icumu batishoboye badafite amazu. Nyamara amafaranga gafite ni ayo kubaka inzu 30 gusa. Abafatanyabikorwa barasabwa gufasha Akarere mu gutuma abarenze 30 babona aho kuba.
N’ubwo ibikorwa Akarere kaba kateguye biba byateganyirijwe n’ingengo y’imari, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko abafatanyabikorwa babafashije, amafaranga yari agenewe gukora ibyo bikorwa yakoreshwa ibindi na byo biba bikenewe, bikaba byirengagizwa rimwe na rimwe kubera ko nta mafaranga yo kubikora aba ahari.
Â