Rwanda | Gakenke: Kuva ku mwanya wa nyuma si impanuka ni ugukora cyane- Umuyobozi w’akarere
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin atangaza ko kuva ku mwanya wa nyuma atari impanuka ahubwo babikesha gukora cyane. Yemeza ka akarere kazaza mu myanya itanu ya mbere mu mihigo ya 2012-2013.
Ibi yabitangarije urubyiruko rwo mu Murenge wa Busengo kuwa kane tariki 23/08/2012, nyuma gato yo gutangaza uko uturere twitwaye mu mihigo ya 2011-2012
Yagize ati: “Uyu mwaka twasize uturere 13 none turashaka kuza mu turere twa mbere muri iki gihugu. Tugomba kuva ku mwanya wa 17 tukaza mu myanya itanu ya mbere nidukabya….Ibyo kubigeraho ntabwo ari ibintu byizana ni ugukora cyane.â€
Umuyobozi w’akarere wungirije yaboneyeho gukangurira urubyiruko gukora bivuye inyuma bakitabira gahunda za Leta  zitandukanye zirimo gutanga mitiweli, kurwanya ibiyobyabwenge n’icyorezo cya Sida kugira ngo bazaze mu myanya ya mbere mu mihigo ya 2012-2013.
Akarere ka Gakenke kavuye ku mwanya wa nyuma gafata umwanya wa 17 n’amanota 88.0 mu gihugu. Ku mwanya wa nyuma, Akarere ka Gakenke g
kasimbuwe n’Akarere ka Rutsiro ko mu Ntara y’Iburengerazuba n’amanota 82.3.
Mu Ntara y’Amajyaruguru,  Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu nyuma y’akarere ka Burera na Rulindo.
Abakozi b’akarere batandukanye badutangarije ko bishimiye umwanya babonye ariko bakaba bafite icyizere n’ubushake bwo kudasubira inyuma ahubwo kuza mu myanya ya mbere mu gihugu mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Nyuma yo kuza ku mwanya wa nyuma, abayobozi b’akarere bashya n’abakozi bagaragaje ubufatanye n’ubushake bwo gukorana umurava kugira ngo bave kuri uwo mwanya baze mu myanya y’imbere none indoto zibaye impamo.
 Â