Rwanda : Guverineri Uwamariya Odette arasaba abacunga imari ya leta mu Ntara gukaza ingamba zo kuyicunga neza
Guverineri w’intara y’iburasirazuba madamu Uwamariya Odette arasaba abacungamari,  uruhare rwa buri mukozi wa leta mu micungire y’imari ya leta cyane cyane ababifite mu nshingano zabo, ndetse no kuyicunga neza.
Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa ku micungire y’imari ya leta ahuje abakozi bashinzwe imicungire y’imari ya leta (auditors) ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba n’Uturere, abanyamabanga nshingwabikowa b’Uturere n’uw’Intara kuri uyu wa 24/08/2012 i Gashora mu karere ka Bugesera.
Guverineri Uwamariya yabasabye ko amasomo bahabwa muri aya mahugurwa ababera inkingi yo kugirango imicungire y’imari ya leta irusheho gucungwa neza bityo intara y’iburasirazuba izagere ku muhigo yiyemeje wo kuba indashyikirwa mu micungire y’imari ya Leta.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Biraro Obadiah yavuze ko hari impinduka zigenda zigaragara mu micungire myiza y’imari ya leta. Yavuze ko hari amakosa amwe n’amwe agenda agaruka buri mwaka ajyanye n’imicungire mibi y’imari ya Leta ahanini bishingiye mu mitangire y’amasoko, kuzuza ibyangombwa byose bisabwa mbere y’uko amafaranga asohoka n’ibindi.
Ati “ mugomba kurushaho gucunga neza amafaranga ya leta kuko ariyo nzira yonyine izatuma igihugu kirushaho gutera imbereâ€.
Yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko gucunga neza amafaranga ya leta atari akazi koroshye, ati “akenshi muzasabwa gufata ibyemezo bikarishye, kabone niyo umuyobozi wawe yaba atabyumva neza, jya umusobanurira ariko ntuzakoreshe amafaranga ya leta mu buryo budakurikije amategekoâ€.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’intara y’iburengerazuba, Jabo Paul yasobanuye ko iyi gahunda yo kuba abantu bahura bakunguranga ibitekerezo uburyo imicungire y’imari ya Leta yarushaho kunozwa ari ingenzi.
Ati “kugirango intara y’iburengerazuba igere kuri uyu muhigo (clean audit) byasabye ko buri mukozi wese asobanurirwe inzira zinyurwamo kugirango imari ya leta icungwe neza, kandi buri mukozi akabigira ibyeâ€.
Avuga ko hanashyizweho kandi uburyo inzego zose kuva ku ntara n’uturere zikorana kugirango bajye bagenda bareba ahari ibibazo bityo bikosorwe bose bafatanyije.
Aya mahugurwa azarangira kuwa 25/08/2012, yitabiriwe na madamu Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), abanyamabanga nshingwabikorwa b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba,abashinzwe gucunga imari ya leta (Auditors) ku rwego rw’intara n’uturere, abashinzwe gutanga amasoko ya leta (procurement officers) n’abashinzwe imari.
Yateguwe ku bufatanye bw’intara y’iburasirazuba n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) n’umushinga GIZ, ndetse hatumiwemo bamwe mu bayobozi bashinzwe gucunga neza imari ya leta ku ntara y’iburengerazuba nk’intara ifite umwihariko wo gucunga neza imari ya leta mu myaka yashize(clean audit report).