Rwanda | Gatsibo : Umwana watorewe kuyobora abandi yiteguye guhangana n’ibibazo byabo
Ku wa 22 Kanama 2012, Kayitese Deborah w’myaka 15, utuye mu Murenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo watorewe kuzahagararira Ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, yatangaje ko azafasha bagenzi be b’abana kurwanya byimazeyo ihohoterwa ribakorerwa, akabafasha kandi kudapfukiranwa no kugaragaza impano zabo.
Ibi Kayitesi Deborah yabidutangarije nyuma yo guhundagazwaho amajwi 45 mu bana 69 bari bagize inteko itora. Kayitesi yavuze ko azihatira gufatanya n’abana bose muri rusange cyane cyane abatowe ku rwego rw’Imirenge kugeza ku Mudugudu.
Ngo we na bagenzi be bazibanda ku kwamagana ihohoterwa iryo ari ryo ryose ribakorerwa ; nko gufatwa ku ngufu, kutiga kubera impamvu zitandukanye, gukoreshwa imirimo ivunanye, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abana bo mizero y’ejo hazaza.
Yakomeje asaba abana bose muri rusange kumenya uburenganzira bwabo hagamijwe kubuharanira, ndetse ntibagire n’impungenge zo kugaragaza ibibazo bafite, kugira ngo abatorewe kubabera abavugizi babashe kubishyikiriza inzego zishinzwe kubarenganura.
Yongeyeho ko asaba izo nzego kubaba hafi mu kubafasha kurangiza inshingano zabo nk’abagiriwe icyizere na bagenzi babo bakabatora.
Marie Solange Umulisa Kananga, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’abana ushinzwe abana b’inzererezi, yavuze ko, abana batazakora bonyine, ahubwo ko bazashyigikirwa n’inzego zitandukanye, icyo abana bazakora by’umwihariko akaba ari ubuvugizi ku bana bafite ibibazo, ibyo bikazakorerwa aho batuye cyangwa ku mashuri, nyuma ibyo bibazo byamara kumenyekana bigashakirwa igisubizo n’inzego zibifitiye ubushobozi.
Inteko itora yari igizwe n’abana batarengeje imyaka 15, kugira ngo manda y’ihuriro izarangire bakiyirimo kuko bazaba bataragera ku myaka 18 y’ubukure.
Intego rusange y’Ihuriro ry’abana ikaba igamije guha umwana urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa no ku bireba igihugu cye, abantu bakuru bakamutega amatwi hagamijwe gushyira mu bikorwa ihame ryo kwita ku bifitiye umwana akamaro kurusha ibindi.