Rwanda | Huye : Bavuye ku mwanya wa 13 bagera kuwa 4 mu mihigo
Mu gikorwa cyo gutangaza amanota Uturere two mu Rwanda twagize mu bijyanye no guhigura imihigo cyabaye kuri uyu wa 23 Kanama,2012 Akarere ka Huye kabaye aka kane, nyuma y’aka Kicukiro, Kamonyi na Bugesera.
Mu mwaka ushize, aka Karere kari kabaye aka 13, naho mu mwaka uwubanziriza kari kabaye aka 22. Twifuje kumenya icyo aka Karere gakesha kuzamuka mu manota, maze Umuyobozi w’aka Karere, Kayiranga Muzuka Eugene asubiza agira ati “umwanya twagize tuwukesha gukorera hamwe: Abayobozi, abakozi, njyanama n’abafatanyabikorwa b’Akarereâ€.
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, ari na wo baherewe amanota kuri iyi tariki, Akarere kari kahize imihigo 45 ingana n’abakozi kari gafite. Buri mukozi rero yari yahawe umuhigo agomba guhigura. Na none kandi, abakozi b’Akarere bari bagabanye imirenge ku buryo hari abari bafite iyo bagomba gukurikirana, bakamenya aho bageze besa imihigo.
Kugira kandi ngo hatavaho hagira abirara, abakozi bose bagaragaza aho imihigo bashinzwe igeze, mu nama bakora buri cyumweru.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Huye kahize imihigo 53. Noneho yo ni myinshi ugereranyije n’abakozi b’Akarere, dore ko ubu ngo ari 47. Bazabyifatamo bate? Muzuka ati “hari abazagenda bafata ibiri kandi tuzayihigura yose. Nta kabuza kandi umwaka utaha tuzakomeza dutere intambwe.†Mu yandi magambo, uyu muyobozi yumva Akarere ayobora kazaba aka mbere.
Akarere ka Huye kabaye aka kane mu guhigura imihigo gafite amanota 93,8. Aka Bugesera kakabanjirije kagize amanota 94. Aka Kamonyi ari ko ka kabiri kagize 95,1 naho aka Kicukiro kagira 95,5.