Rwanda : Nyamasheke: Nyuma y’umuganda rusange abaturage baganirijwe kuri gahunda za leta zitandukanye.
Nyuma y’umuganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/08/2012, abaturage b’akagari ka Ninzi ko mu murenge wa Kagano bakaba bashije ikibanza kizubakwamo icumbi ry’abarezi ndetse bakanakora imihanda yo mu duce tw’ahateganywa kuba umugi w’akarere ka Nyamasheke, abaturage b’akagari ka Ninzi basabwe kwihesha agaciro batanga umusanzu mu kigega cyiswe “Agaciro Development Fundâ€.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascene, yabwiye aba baturage ko bakwiye gukora bakiteza imbere kandi bakagira uruhare mu gutera inkunga Agaciro Development Fund, ikigega kigamije gushyigikira iterambere ry’abanyarwanda.
Yabasobanuriye ko gutanga uyu musanzu atari itegeko kuko ntawe uzamubaza niba yarawutanze cyangwa atarawutanze, anabasobanurira ariko ko ayo mafaranga bazaba bashyize muri icyo kigega aribo azagarukira mu bikorwa bibateza imbere.
Muri iki kiganiro kandi, abaturage basobanuriwe ko guhabwa serivisi nziza mu nzego zose ari uburenganzira bwabo, bakaba batagomba kwemera ko buhungabana bazihabwa nabi cyangwa se basabwa kuzigura mu buryo butemewe n’amategeko.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage, Mukarugomwa Noella, yabwiye abaturage ko bakwiye gufata iya mbere bagaharanira ko serivisi bakenera bazihabwa neza, maze banamenyeshwa ko bashyiriweho umurongo utishyurwa bazajya bahamagaraho ku karere mu gihe batakiriwe uko bikwiye.
Banahawe kandi ikiganiro ku kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi gikubiyemo icyo imirire mibi aricyo, uko gifata n’uko cyakwirindwa. Basabwe kwita ku bana babo bakabagirira isuku, bakabaha indyo yuzuye kandi bakagira uturima tw’igikoni iwabo mu ngo. Banahwe kandi ikiganiro ku ruhre rwabo mu gucunga umutekano.