Rwanda|Nyanza: Baragaya abatererana abandi mu gikorwa cy’umuganda rusange
tariki 25/ 08/2012 Ubwo mu gihugu cy’u Rwanda hose hakorwaga igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi wa Kanama ku rwego rw’akarere ka Nyanza abayobozi n’abaturage bagaye bikomeye bamwe muri bo basigara biryamiye mu ngo zabo nta mpamvu mu gihe abandi baba bagiye gukora umuganda.
Nk’uko byumvikanye mu ijambo umuyobozi w’akagali ka Nyanza, Maniragaba Elysé yabwiye abaturage nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange wahakorewe ku rwego rw’akarere ka Nyanza. Yagize ati: “ Umuganda ni igikorwa cyiza cyo kwiyubakira igihugu ariko hari abagaragaza ko nta rukundo bawufitiye bakawusiba nta mpamvuâ€
Mu nama yahuje baturage nyuma y’umuganda bagaye bagenzi babo batawitabiriye nta mpamvu
Ku ruhande rw’abaturage nabo bikomye bagenzi babo basigara mu ngo zabo bikingiraniye mu bipangu abandi bakiryamira. Abo baturage batunze agatoki cyane abasigara bikingiraniye muri za butiki bacuruza rwihishwa.
Abo baturage kandi bashyize mu majwi abayoboke b’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda bavuga ko bamwe muri bo babajijisha bakajya gusenga bitwaje ko ku wa gatandatu nta murimo n’umwe bakora ngo ndetse n’icyumweru iyo kigeze byose biba kimwe  ntibaze kusa ikivi bagenzi babo baba basize kitarangiye ku munsi w’umuganda ukorwa buri wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “ Buriya hari bamwe mu badivantiste baturyamira cyane mu bikorwa byo gushyigikira igihugu birimo nk’umuganda iyo wakozwe ku wa gatandatu kuko ntibawukora ndetse no ku cyumweru iyo ugeze aho basigiwe gukora umuganda usanga abiwitabiriye bagerwa ku mashyi ugereranyije n’uko baba buzuye mu rusengero rwaboâ€
Uyu muturage avuga ko uko abo bayoboke b’abadivantiste baba buzuye mu rusegero bakwiye no kujya bitabira nta n’umwe ubuze muri bo mu gikorwa cy’umuganda biyemeje kujya bakora ku munsi w’icyumweru ariwo bo bita umunsi wa mbere w’icyumweru.
Igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza witabiriye n’abantu banyuranye barimo abaturage, abakozi b’amabanki, abikorera ku giti cyabo n’amasosiyete atwara abagenzi, ingabo na polisi ikorera muri ako karere hamwe n’abandi.
Umuganda wakozwe wibanze kugusiza ahazubakwa amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 hanyuma imirimo y’amaboko yakozwe yahawe agaciro k’ibihumbi 960 by’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Maniragaba Elysé umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza uwo muganda wakorewemo yabitangaje.