Rwanda | Ngororero: Abaturage barasabwa gushyigikira Agaciro Dvelopement Found
Kuva ikigega Agaciro Development Found cyashyirwaho ndetse kigatangizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Ruboneza Gedeon hamwe n’abo bakorana bose biyemeje gukora kampanye yo gusobanurira abanye Ngororero n’abahatuye gushyigikira icyo kigega kuko gifitiye abanyarwanda akamaro.
Mu nama zitandukanye agirana n’abaturega, uyu muyobozi abasobanurira ko iki kigega kigamije kunganira ingengo y’imari y’igihugu mubikorwa bitandukanye kandi kikaba Atari umwihariko w’abifite nkuko bamwe babitekereza ahubwo buri muntu akaba asabwa gutanga inkunga ye bitewe n’amikoro ye.
Ruboneza atanga ingero ku bihugu bitandukanye bikusanya amafaranga y’abaturage maze agafasha aho batishoboye bahereye kubatuye mu bihugu byabo. Agira ati “iyo bavuga Norvegian Peoples Aid, n’indi miryango ntimugirengo ni leta iba yatanze amafaranga gusa ahubwo ni abaturage bayatanga kandi agakemura ibibazo byabo n’ibyabandiâ€.
Kubwe, kuba abanyarwanda babasha gutera inkunga kiriya kigega niko kwerekana ko biha agaciro koko. Ikigaragara mu bitekerezo abaturage batanga ni nkukuntu umuntu ukennye yajya gufasha abandi bakene, maze Ruboneza akabaha urugero ku Rwanda ubundi rusanzwe rubarirwa mu bihugu bikennye ariko rukaba rutanga inkunga iyo hari abaturage bari mu mage kabone n’iyo baba ari abo mubihugu byitwa ibikire ku isi.
Abaturage kandi bakaba bahumurizwa nyuma y’amakuru agenda aturuka mu bihugu bimwe na bimwe yo guhagarika inkunga ku Rwanda, aho avuga ati “amahanga azerekwa ukuri kandi izo nkunga bagenda batwemerera rimwe na rimwe tutazibasabye bazongera bazizane ariko ntituzategereza igihe zizazira ngo tubone gukorera igihugu cyacuâ€. Abayobozi b’inzego zose zo muri aka karere bakaba basabwa kuba intangarugero mugutanga inkunga zabo muri iki kigega.
Abaturage bakaba banahabwa amakonti yafunguwe azajya anyuzwaho ayo mafaranga muri SACCO, Banki ya Kigali (BK), Banki y’Abaturage (Banque Populaire) na Banki nkuru y’Igihugu (BNR)kandi bakanabwirwa ko ntamuntu uzaba yemerewe gukora kuri ayo mafaranga atagiye gukoreshwa muri gahunda za Leta.
Â