Rwanda | GISAGARA: AKARERE KIYEMEJE KUZOROHEREZA RWIYEMEZAMIRIMO UZAHUBAKA HOTEL
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buratangaza ko bwiteguye kuzorohereza rwiyemezamirimo uzashaka kubaka Hotel mu murenge wa Save akagari ka Rwanza, ahareba mu karere ka Huye hitwa muri Rwabuye, ahakaswe ibibanza bigenewe kuzubakwamo umudugudu w’ikitegererezo.
Mu rwego rwo guteza imbere akarere n’uyu murenge wa Save, nk’uko ubuyobozi bubivuga, umuntu uzashaka kuhubaka Hotel cyangwa se ikindi gikorwa cyafasha kuzamura aka gace mu iterambere, azahabwa ikibanza kinini ku buntu azubakamo.
Bwana Hesron HATEGEKIMANA umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu yasobanuye ko ubu ikigambiriwe muri aka karere ari ukubaka inyubako zigezweho hakazamurwa imijyi mito bityo iterambere rikazamuka. Ni muri urwo rwego rero akarere kaba ngo gateganya kuzafasha Rwiyemezamirimo uzashaka gushyira ibikorwa muri uyu murenge wa Save.
Yagize ati “Ibi bikorwa byo guteza imbere akarere ka Gisagara ubundi kagizwe n’icyaro gusa ntibiri muri uyu murenge wa Save gusa biragera mu mirenge yose aho abaturage bahamagarirwa kubaka inyubako zigezweho ndetse no gutura ku midugudu, ariko cyane cyane turifuza ko hagira nka rwiyemezamirimo ushyira igikorwa hano muri Rwanza hareba muri Huye kuko hegereye umuhanda munini ujya za Kigali byakoroha kubona abaza muri uyu murenge maze iterambere rikiyongera. Uzabishaka rero azahabwa aho yubaka nta kiguziâ€
Abaturage b’uyu murenge nabo baravuga ko iki gikorwa kihashyizwe cyabazamurira iterambere ku bw’abajya bagenda ndetse n’isoko ryaho rikiyongera.
Vincent RUTABAGISHA umuturage wo muri uyu murenge yagize ati “Icyo cyaba ari ikintu cyiza rwose kuko uwo muntu watuma aka gace kacu kagendwa yaba atuzaniye iterambere rwose. Isoko ryacu ryazajya ribona abantu benshi maze abafite udukorwa twabo ino nabo bakabona abakiriya batubutse. Erega uko abakiriya baba benshi niko nyiribikorwa nawe ubushobozi buzamukaâ€
Ibi bibanza 200 byakaswe mu murenge wa Save akagari ka Rwanza, bifita agaciro kari hagati y’ibihumbi250 na 300 by’amafaranga y’u Rwanda. Abari babituyemo barabariwe ndetse bazahabwa amafaranga yabo muri uku kwezi kwa cyenda.
Â