Rwanda | GISAGARA: AHATEGANYIJWE KUZUBAKWA UMUDUGUDU NTANGARUGERO HACIWE IMIHANDA
tariki ya 25 kanama,2012 mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi cyabereye mu murenge wa Save, akagari ka Rwanza ku rwego rw’akarere, haciwe imihanda inyura mu bibanza byagenewe kuzubakwamo umudugudu ntangarugero w’uyu murenge. Abaturage n’ubuyobozi bavuga ko iki gikorwa bakoze, ndetse n’iki cyo gutuza abantu ku mudugudu bacyishimira kuko ari ikigamije amajyambere.
BUSHISHI Muhamudu na NIYONGIRA Valentin ni abaturage muri uyu murenge wa Save bari bitabiriye igikorwa cy’umuganda, banavuga ko uku gutuzwa ku mudugudu ari ikintu kizagira akamaro mu iterambere ry’abaturage muri rusange.
Baragira abati “Iki gikorwa twakoze cyadushimishije cyane kuko ni igikorwa cy’iterambere. Gutura ku mudugudu nabyo bizafasha abaturage cyane kuko bazabasha kubona ibikorwa by’ieterambere hafi yabo kandi bizanabafasha gutura neza cyane ko ubutaka bw’ino ari butoâ€
Ubuyobozi bw’aka karere ka Gisagara nabwo buravuga ko iki gikorwa kiri mu bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage b’uyu murenge wa Save ndetse ndetse n’akarere muri rusange.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana Hesron HATEGEKIMANA aravuga ko mu rwego rwo kuzamura aka gace ndetse no kwihesha agaciro kuri aba baturage, bagomba kumva akamaro k’igikorwa nk’iki ndetse bakaba n’abambere kwitabira gufata ibibanza muri uyu mududgudu waciwe mo ibibanza cyane ko akarere gatumirira n’abavuye hanze yako nko mu mujyi wa Huye kuzaza bakiguriramo ibibanza.
Bwana Hesron yagize ati “Iki gikorwa cyo gutunganya iyi site iciyemo ibibanza by’umudugudu cyari ngombwa kuko twifuza ko hazaba ahantu h’ikitegererezo kandi abazahatura bakazaba bafite uburyo bwiza bwo kuhagera batabangamiweâ€
Yakomeje kandi agira ati “Gutura muri uyu mudugudu rero bizafasha abaturage b’uyu murenge mu iterambere kuko iyo ahantu hari inyubako nziza haba harimo hasatira kuba umujyi. Turatumirira n’abandi bo hanze y’aka karere kuza gutura ino ariko mbere na mbere twifuza ko aba baturage baho aribo babanza kuzamukaâ€
Iyi Site ikaba ikasemo ibibanza bigera kuri 200 bifite metero kare 600 ni ukuvuga metero 20 kuri metero30. Imihanda yaciwemo yo uko ari itanu ikaba ingana km 3, buri wose ufite m 600.
 Â