Rwanda : Abaturage ba Rwamagana bazindukiye mu nama y’Inteko y’Akarere gushyigikira “Agaciro Development Fundâ€

Imbaga y’Abanyarwamagana yazindukiye ahitwa ku Kibug cya Polisi gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund
Imbaga y’abaturage b’Akarere ka Rwamagana yakubise yuzuye ahitwa ku kibuga cya Police mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, aho bitabiriye inama yitwa iy’Inteko y’Akarere bari bunakoreremo igikorwa cyo gushyigikira Agaciro Development Fund.
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Rwamagana, bwana Byaruhanga Jean Bosco ytubwiye ko inama y’Inteko y’Akarere isanzwe iba muri ako Karere buri mwaka.
Iy’uyu mwaka ngo Abanyarwamagana biyemeje kuyisohozamo igikorwa gikomeye cyo kwihesha agaciro batanga umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund.
 Muri iyi nama kandi, Abanyarwamagana bayitabiriye baranasuzumira hamwe imihigo bakwiye guhiga mu mwaka wa 2012/2013, barebere hamwe uko batanga banahabwa serivisi nziza mu nzego zose z’imirimo mu Karere.
Muri iki gikorwa, Abanyarwamagana bategereje kwifatanya n’abafatanyabikorwa b’Akarere banyuranye, hakaba hanategerejwe Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, madamu Mukabaramba Alivera, usanzwe yaranashinzwe na Guverinoma gukurikirana Akarere ka Rwamagana.
Â