Rwanda | Kamonyi: Abafatanyabikorwa n’abaturage ni bo bafashije ubuyobozi kwesa imihigo
Kuba ibikorwa byinshi byagezweho mu guhigura imihigo y’umwaka wa 2011/2012, byatewe n’uruhare abaturage bagiye bagaragaza mu kwitabira gahunda za leta. Abafatanyabikorwa na bo bakaba barakurikiranywe ngo barangize igihe ibyo bari biyemeje.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Imari n’Iterambere, Uwineza Claudine, yatangaje ko ingufu z’abaturage mu gushyira mu bikorwa imihigo ari zo zatumye akarere ka Kamonyi kaza ku mwanya wa 2 kavuye kuwa 20 kari kajeho mu mwaka wabanje.
Abisobanura  muri aya magambo: “abaturage ni bo bahinze neza, ni bo boroye neza, biyubakiye amashuri, ni bo batanze mituweli. Ibikorwa byinshi twari dufite mu mihigo, uruhare runini ni urw’abaturageâ€.
Uyu muyobozi arashima ubufatanye abaturage badahwema kubagaragariza, kuko ngo n’umwaka ushize, nta ruhare abaturage  babigizemo ngo akarere ka Kamonyi kaze ku mwanya 20. Ahubwo ngo byari byatewe n’imikoranire y’abafatanyabikorwa bari bijeje kubaka hoteli n’ibindi bikorwa bitandukanye batigeze babonera ingengo y’imari.
Iyo mikoranire n’abafatanyabikorwa na yo yaranonosowe mu mwaka wa 2011/2012, kuko ubuyobozi bwakomeje kujya bwibutsa ba Rwiyemezamirimo ko batagomba kubatesha amanota. Ati “ mu by’ukuri ibanga nyamukuru twakoresheje ni ukugirana inama n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwaâ€.
Ku ruhande rw’abaturage, na bo bemera ko uyu mwanya bawuharaniye, kuko buri wese yiyemezaga icyo azakora maze akacyandika mu ikaye y’imihigo y’urugo. Bagaragaje kandi n’ubwitange mu bikorwa rusange nko kubaka amashuri no guhuza ubutaka.
Abaturage kandi biteguye kuzafasha ubuyobozi bwa bo kuzashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka utaha wa 2012/2013, ariko bagasaba ko ubuyobozi bwakwirinda guhutaza abaturage, mu gihe hari serivisi bakeneye, ntibayimwe ngo ni uko hari gahunda za leta batarubahiriza.
Mu isuzuma ry’imihigo, igice kijyanye n’ubukungu cyiharira 60%, imibereho myiza 30%, naho Imiyoborere myiza igatwara 10%.  Akarere ka Kamonyi kabaye aka kabiri mu bukungu, kaba aka mbere mu mibereho myiza n’aka gatatu mu miyoborere myiza. Mu mwaka wa 2012/1013, umuhigo nyamukuru bazibandaho, ni ugushyiraho irerero ry’abana b’incuke muri buri kagari.