Rwanda : Giumbi – Perezida kagame arasaba abayobozi kujya bakemura ibibazo by’abaturage
Ibi yabibasabye ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Mukarange hakaboneka abantu bagera muri batatu bafite ibibazo bitandukanye baburiye ibisubizo bagahitamo kuza kubimubwira ngo abibakemurire.
Ikibazo umuturage yagaragaje n’icy’uruganda rwa PEMBE rutunganya ingano, rutajya rugura umusaruro w’abaturage ba Gicumbi ahubwo rugatumiza ingano hanze kugeza na nubu bakaba bazisarura bazinywamo igikoma bakanaziryamo n’umutsima.
Minisiteri y’ubuhinzi yasubije iki kibazo ivuga ko bari kugikurikirana hagendewe ku masezerano bagiranye n’uru ruganda.
Ikindi kibazo yabasabye ko bakemura burundu n’icy’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyigese mu murenge wa Manyagiro aho amaze imyaka igera muri itatu asiragira mu nkiko aburana n’umuturage watsinzwe urubanza hanyuma agateza imirima ye cyamunara kugirango haboneke ubwishyu maze nyuma uwo muturage akajya kumurega mu nkiko avuga ko yamurenganyije kandi aho amureze hose aramutsinda.
Yasabye Perezida kagame ko yamufasha urwo rubanza rukarangira kuko amaze kunanirwa kubera ko n’ubuyobozi bw’Akarere butamufasha kandi we nta kosa arimo.
Ikindi kibazo n’icya rwiyemezamirimo wambuye abakozi bubatse isoko rya Yaramba mu murenge wa Nyankenke basabye umuyobozi w’Akarere Mvuyekure Alexandre ko agomba gukemura icyo kibazo bitarenze iki cyumweru.
Abaturage batashye bishimye kuko ibibazo byabo bigiye gukemuka kuko abayobozi basabwe kubikemura mugihe cya vuba.
Â