Rwanda | Gatsibo:Akarere ka gatsibo kari ku mwanya wa 9 mu mihigo y’umwaka 2011-2012
Ku wa 23/8/2012 nibwo uturere twose tw’igihugu uko ari 30 twakorerwe isuzuma ry’imihigo y’umwaka w’2011-2012, mu manota y’uko uturere twakurikiranye. Akarere ka Gatsibo kakaba karaje ku mwanya wa cyenda,mu gihe akarere ka Kicukiro ariko kaje ku mwanya wa mbere,nuko akarere ka Rutsiro kaza ku mwanya wa nyuma.
Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’akarere ka gatsibo, bwana Ruhumuriza Embroise yadutangarije ko ari ibintu bari biteze bitewe n’uko bagiye bapanga igenamigambi ry’uyu mwaka, agira ati â€kugira ngo tubashe kuba twaraje kuri uyu mwanya twabifashijwemo ahanini no gukorere hamwe nk’abakozi b’akarere twuzuzanya mu mirimo yacu ya buri munsiâ€. Yakomeje avuga ko kandi bafite ingamba zikomeye mu kunoza igenamigambi ku buryo biteguye kuzaza mumyanya y’imbere mu mihigo y’ubutaha.
Kuri uru rutonde rwaje rugaragaza ko Akarere ka Kicukiro ariko kari ku mwanya wa mbere, gakurikirwa na Kamonyi ku mwanya wa Gatatatu haza Bugesera. Utu turere dutatu twa mbere twahawe ibikombe na Perezida Kagame.
Mu mwaka ushize wa 2010-2011, Akarere ka Rulindo niko kari kaje ku mwanya wa mbere, gakurikirwa na Nyamasheke ndetse na Kicukiro, mu gihe ku mwanya wa nyuma hari haje Akarere ka Gakenke, icyo gihe akarere ka Gatsibo kakaba kari kaje ku mwanya wa makumyabiri na gatandatu. tubibutse ko akarere kari kumwanya wa nyuma ubu ari akarere ka Rutsiro.
Iki gikorwa cyo guhiga cyatangiye mu mwaka wa 2006 aho uturere ndetse n’izindi nzego nkuru za Leta zihiga ibyo zigomba gukora. Agashya muri uyu mwaka ni uko za Minisiteri ndetse na za Ambasade nazo zahigiye ibyo zizakora.