Rwanda : Imihigo mu nzego z’ibanze mu karere ka Rulindo
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka rulindo kuri uyu wa mbere tariki 27/8/2012  bahuye ngo barebere hamwe ibyavuye mu mihigo y’umwaka ushize, kandi banategure ibyo bazakora mu mihigo itaha yo muri 2012-2013.
Mu byo bahize harimo ibijyanye n’inzego enye zigize gahunda ya guverinoma zirimo imiyoborere myiza ,imbereho myiza,ubukungu ndetse n’ubutabera.
Muri iyi mihigo kandi ngo  hinjiyemo inzego zitari zisanzwemo, ariko ngo nazo ni inzego zikorana n’akarere, izo nzego ni nk’iz’abikorera ku giti cyabo ,amashuri, amavuriro, amakoperative n’izindi.
Aba bayobozi bakaba bavuga ko bafite icyizere cyo guhigura imihigo bahize, ngo kuko noneho hajemo amaraso mashya kandi  buri rwego rukaba rulimo kwibona mu mihigo .
Â