Rwanda | Ngororero: Zimwe mumpamvu akarere kasubiye inyuma mu kwesa imihigo
Bimwe mubyatumye akarere ka Ngororero gasubira inyuma mumyanya ni abaterankunga n’abafatanyabikorwa b’akarere badashyira mu bikorwa ibyo biyemeje birimo inkunga y’amafaranga cyangwa ibindi bikorwa by’iterambere.
Hashize iminsi mike hatangajwe uko uturere tw’u Rwanda twarushanyijwe mukwesa imihigo abayobozi b’uturere basinyana na Nyakubahwa Perezida wa repubulika buri mwaka. Akarere ka Ngororero kakaba karaje ku mwanya wa 19 aho kasubiye inyumaho imyanya 5.
Umunsi umwe mbere y’uko ibi bishyirwa ahagaragara, umuyobozi w’akarere bwana Gedeon Ruboneza yari yijeje abaturage bo mu mirenge ya Ngororero, Muhororo na Gatumba ko afite icyizere cy’uko batazasubira inyuma, bitewe n’ibikorwa byinshi bagezeho. Gusa, igihe igikorwa cyo kugenzura uko imihigo yashyizwe mubikorwa, umuyobozi w’akarere n’abo bafatanyije bakaba bari bagaragaje impungenge z’imihigo itarakozwe bitewe n’abagombaga gutanga amafaranga.
Muriyo ivugwa cyane ndetse ikaba ari nayo ishyirwa mu majwi ku gutuma akarere gasubira inyuma mu myanya ni iyubakwa ry’imihanda 2 ya kaburimbo buri umwe ureshya na kilometer 1 ikaba itarubatswe kubera ko minisiteri y’ibikorwaremezo itatanze amafaranga yari yaremeye, kimwe n’ishuli ry’imyuga ryagombaga kubakwa n’umushinga WDA, nubwo mu igenzura ry’imihigo hari andi makosa abari bagize itsinda ry’ubugenzuzi bagiye babona ndetse amwe bakayavugira aho murwego rw’ubujyanama.
Nyamara ariko bigaragara ko akarere ka Ngororero kagenda gasubira inyuma mumyanya ariko kakiyongera mu manota kuko nko muri uyu mwaka kavuye ku manota 80,6% kakagera kuri 87% arenga kakarushwa n’akarere ka mbere amanota arenga 8%, naho muri rusange uturere tukaba twaresheje imihigo kukigereranyo cya 82%, za ambasade zikayesa kuri 72% naho za minisiteri kuri 82%.
Bimwe mubyo abantu basanga bizatuma imihigo yeswa neza ndetse no kugenzura ishyirwa mubikorwa byayo bikaba ntamakemwa, ni uko za minisiteri zitazajya zubahiriza ibyo ziyemeje mu turere zaba arizo zikurwaho amanita doreko nazo zizajya zihiga buri mwaka. Ikindi usanga kivugwa ni ukuba abagenzura uturere baba Atari bamwe maze hakibazwa niba n’imitangire y’amanota yaba Atari imwe bikaba byazamo kwibeshya.