Rwanda : Abanyagakenke barakangurirwa gutera inkunga Agaciro Development Fund
Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias yasabye kuganiriza abantu ku Gaciro Development Fund ku buryo bikabakora ku mutima kugira ngo bazagire inkunga batanga mu Agaciro Development Fund tariki 06/09/2012 ubwo hazaba hatangizwa icyo kigega.
Yahamagariye  abayobozi b’ibigo bitandukanye gutangira gushishikariza abakozi babo gutanga inkunga muri icyo kigega ariko yabihanije kudahatira abakozi babo gutanga inkunga kuko bizakorwa ku bushake.
Yongeraho ko byaba byiza umuntu atanze icyo yinjiza mu kwezi ariko akabikora ku buryo bitahungabanya imibereho ye ya buri munsi. Aha, yabasabye ko buri muntu yatanga iyo nkunga buhoro buhoro kugeza igihe arangirije.
Umuyobozi w’akarere asobanura ko icyo kigega ari ingirakamaro kuko kizakemura ibibazo binyuranye byadindizaga iterambere cyane cyane iryo mu cyaro.
Gutangiza gahunda yo gukusanya inkunga yo mu kigega Agaciro Development Fund bizabera mu Murenge wa Gakenke tariki 06/09/2012.
Ikigega cy’Agaciro Develpoment Fund yashyizweho na guverinoma y’u Rwanda mu nama y’umushyikirano iheruka kubera mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kwihutisha gahunda z’iterambere zirimo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu byaro n’ibindi bikorwa bitandukanye by’amajyambere.