Rwanda | GISAGARA: HATANGIJWE KU MUGARAGARO UKWIHESHA AGACIRO MU KIGEGA AGACIRO DEVELOPMENT FUND
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 kanama,2012 akarere ka Gisagara katangije ku mugaragaro ukwihesha agaciro mu kigega Agaciro Development Fund, ubuyobozi busobanurira abaturage impamvu y’iki kigega ndetse bunahumuriza abaturage baba bagifiteho impungenge bubabwira ko amafaranga akijyamo nta kindi agamije kitari ukubakomereza ibikorwa by’amajyambere biri kubakorerwa.
Mu gutangiza iki gikorwa cyari cyitabiriwe na nyakubahwa Depite Speciose MUKANDUTIYE wari umushyitsi mukuru, umuyobozi w’akarere Leandre KAREKEZI yabanje gusobanura imvo n’imvano y’iki kigega kugirango abantu batange amafaranga bazi icyo atangiwe. Yasobanuye kandi ko iki kigega kitaje gukuraho inkunga z’amahanga nk’uko benshi babivuga, ahubwo ko ari ukugaragaza ko zitanabayeho igihugu cyakomeza kubaho kibeshejweho na banyiracyo.
Yagize ati “Iki kigega ntabwo kije gukuraho inkunga z’amahanga, ahubwo turashaka ko izo nkunga zitazaba urwitwazo ngo abaziduha badufate uko bashaka. Inkunga ni nziza zidufasha mu bikorwa byinshi by’amajyambere ariko ziramutse zitanabayeho abanyarwanda bakomeza bakabaho kandi bakanatera imbereâ€
Yasabye abayobozi bari aha bose ko batazitwaza iki kigega ngo batange serivisi mbi kubaturage kuko kwihesha agaciro atari agahato.
Yagize ati “Iki kigega kigamije kudufasha mu iterambere ryacu ntigikwiye kuzatuma abayobozi batanga serivisi mbi ngo bime abaturage ibyo babagomba hitwaje ko batatanze amafaranga muri iki kigega cyane ko atari agahato, ahubwo icyo dusaba abantu ari ukumva akamaro kacyoâ€
Nyakubahwa Depite Speciose MUKANDUTIYE mu ijambo rye yasabye abanyagisagara kumva icyo aricyo kwihesha agaciro muri iki kigega kandi atanga icyizere n’ihumure ku bantu bibaza niba koko ayo mafaranga azakora ibikorwa bigenewe abaturage.
Yagize ati “Reka mbahumurize nk’intumwa yanyu, baturage ba Gisagara, amafaranga mushyira muri iki kigega azabafasha mu bikorwa by’iterambere biri kubakorerwa, ibikorwa remezo n’imishinga itandukanyeâ€
Akarere ka Gisagara kiyemeje amafaranga agera kuri miliyoni magana abiri na mirongo itatu n’indwi n’ibihumbi Magana abiri na mirongo icyenda na birindwi magana inani na mirongo itatu n’icyenda(237.297.839) y’u Rwanda.
Umuyobozi w’aka karere kandi yavuze ko kwihesha agaciro bidahagarara bityo n’umwaka uzakurikiraho hakaba hazashyirwaho gahunda nk’iyi.