Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yatashye ku mugaragaro isoko rya Bikingi
Mu gutaha isoko rya kijyambere rya Bikingi riri mu Kagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yashishikarije abaturage b’akarere ka Nyabihu gukorana umurava bakarushaho gutera imbere.
Ibi ngo bikazajyana no kubyaza umusaruro isoko ryiza bubakiwe kuko aribo ubwabo bagomba gukoreramo kandi rikabafasha gutera imbere no guteza imbere igihugu. Ibicuruzwa byose byateza imbere umuturage bikaba bizacururizwa muri iryo soko uretse inka. Iri soko rya Kijyambere ryubatse mu Karere ka Nyabihu, rikaba rizafasha abaturage b’umurenge wa Bigogwe kunoza ubuhahirane n’ab’imirenge baturanye y’Akarere ka Nyabihu ndetse n’abazajya baturuka mu Karere ka Rubavu nahandi hatandukanye.
Iri soko ryatashywe ku mugaragaro tariki ya 09/12/2011 rikaba ryaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 300.000.000 nk’uko Mukaminani Angela umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yabidutangarije. Uretse gusura iri soko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Francois Kanimba yanasuye uruganda rutunganya ibigori rwa Nyabihuâ€Maiserie Mukamira†ndetse n’uruganda rutunganya icyayi rwa “Nyabihu thea factory “ akaba yarashishikarije abakorera muri izo nganda kurushaho kugira umurava wo gukora, bityo bagatera imbere, bakarushaho no guteza imbere igihugu cyabo muri rusange.
Â