Itorero ry’uyu mwaka ryagaragayemo udushya twinshi kurusha irishize
Abakoresheje itorero baremeza ko itorero riherutse ryari ririmo udushya twazanywe n’abanyeshuri kurusha iry’umwaka ushize.
Ibi babitangarije, tariki 28/12/2011, mu nama yabahuje na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, mu gikorwa cyo gusuzumira hamwe uburyo itorero riherutse ryagenze.
Icyatangaje aba bahuguye kurusha ibindi, ni uburyo ibikorwa by’amaboko byiyongereye, birimo kubakira abatishoboye, gusukura inzibutso no gukora igikorwa cy’umuganda.
Ibindi byagaragaye kandi ni ugukusanya inkunga zari zigamije ubufasha butandukanye, harimo gufasha abaturage ba Somalia bugarijwe n’inzara, kugurira ubwishingizi bw’ubuvuzi ku bakene no gufasha bamwe mu badafite amafaranga hagati yabo.
Muri iri torero ntihabuze no kugaraga bimwe mu bitarashimishije birimo ibiyobyabwenge ku ntore zakoreye mu mujyi wa Kigali.