Abaturage bo muri Bugesera hari ibyo basabwa kwigomwa kugira ngo babone amashyanyarazi
Hamwe muhatangiye kugezwa amashanyarazi
Abaturage batuye mu mirenge igize akarere ka Bugesera badafite umuriro w’amashyanyarazi barasabwa kutishyuza inyishyu z’ibyangijwe n’ibikorwa byo gutaga amashanyarazi kugira ngo nabo bakabashe kuyabona.
Ir. Nzeyimana Phocas, umukozi w’akarere ka Bugesera ufite mu nshingano ze ibikorwa remezo, avuga ko mu ngengo y’imari y’akarere ayo mafaranga atashyizwemo kandi ko nta naho akarere kayakura.
Nizeyimana yasobanuye ko ibyo abaturage basabwa kwigomwa ari amafaranga bishyuza iyo insinga n’ibiti by’amashanayarazi binyuze mu mirima yabo. Yongeyeho ko ubuyobozi bw’akarere n’abayobozi ba EWASA buganira n’abaturage bubumvisha akamaro k’icyo gikorwa ariko hari abatarabyumva neza.
Nkikabahizi Anicet utuye mu murenge wa Mbyo avuga ko icyo gikorwa cyo kubagezaho amashanyarazi akishimiye kandi we akaba yiteguye gutanga umusanzu wose azasabwa.
Minani Theoneste umukozi  w’ikigo gishinzwe amashanyarazi amazi, isuku n’isukura (EWASA) asobanura ko ahantu ibiti by’amashanyarazi bijya atari hanini kuburyo byatuma batigomwa gutanga aho babishinga mu mirima yabo.
Minani aributsa abaturage ko bagomba gufata neza ibikorwa remezo bibegerezwa kuko aribo bifitiye akamaro. Yibukije ko uzabona hari uwangiza ibikorwaremezo azabimenyesha ababishinzwe cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa: 3535.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kugeza ubu ingo zisanga 900 zimaze kubona amashanyarazi kandi ko gafite gahunda y’uko bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2012 abandi baturage basaga ibihumbi bibiri bazaba babonye amashanyarazi.
Egide Kayiranga