Rwanda : Akarereka Gicumbi kiyemeje gukura abaturage mu bukene bukabije
Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwiyemeje gukoresha imbaraga zose kugirango bakure abaturage mu bukene bukabije kuko ubu 49,3% bakiri munsi y’umurongo.
Kuba abaturage bakiri munsi y’umurongo n’uko babana n’ubukene bukabije bakaba batabasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe by’ibanze umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.
Nk’uko umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre abitangaza kuri uyu wa 3/9/2012 avuga ko mu mihigo y’akarere ka Gicumbi 2012-2013 bafite intego ko buri muturage wese uri mubukene bukabije agomba kuba yamaze kubuvamo abifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere bifashishije ingamba z’icyerekezo 2020.
Ibi bakazabikora babinyujije mu mushinga wa VUP ugamije gukura abaturage mu bukene. Asanga kuba 49,3% bikiri mu bukene bukabije aho bavuga ko bari munsi y’umurongo bitari bikwiye, gusa ubu ingamba zarafashwe kuko abona ko VUP izabibafashamo.
Gahunda ya VUP ni gahunda yashyizweho muri imwe mu mirenge ifite abaturage bakennye kurusha abandi hirya no hino mu Rwanda , bagahabwa imirimo bakora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro nk’imihanda, amaterasi, n’ibindi hanyuma iyo mirimo bakora ikabafasha kubona amafaranga bikenuza, ndetse bamwe bakigishwa no gukora imishinga ibafasha kwiteza imbere.
Uretse abahabwa imirimo y’amaboko ibafasha kwikura mu bukene, hari n’abahabwa  inkunga y’ingoboka. Kugeza ubu imiryango yahawe inkunga  y’ingoboka kugira ngo iyifashe mu kwibeshaho imaze kwivana mu bukene, aho bamwe bagenda bava mu byiciro bari barimo by’ubudehe bakajya mu bindi babikesha akazi bahabwa kakabazanira ubushobozi bwo kwibeshaho.
Si VUP gusa kuko hari n’indi mishinga itegamiye kuri leta ikorera muri ako Karere ka Gicumbi  izabafasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage ibigisha kwihangira imishinga mito ibyara inyungu asanga ibyo ari inzira yo kuzesa umuhigo wo gukura abaturage muri ubwo bukene bukabije.