Rwanda : Nta ntambwe itewe ijya imbere iba mbi kandi nta mugabo umwe mu kwesa imihigo,buri muturage wese akwiye kubigiramo uruhare:Twahirwa Abdoulatif

Mu mihigo hasabwa ubufatanye,ari nayo mpamvu umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yasabye abaturage kurushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo uyu mwaka akarere kazarusheho kuza ku mwanya mwiza
Mu kumurika imihigo izagenderwaho muri uyu mwaka no kumenyesha abaturage ibyavuye mu mihigo ya 2011-2012,igikorwa cyabaye kuri uyu wa 31/08/2012,mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif yavuze ko nta ntambwe itewe ijya imbere iba mbi, ahubwo ko haba hasabwa gukomeza gutera intambwe kugira ngo ujye imbere kurushaho ugakora ibishoboka byose ngo wirinde gusubira inyuma.
Mayor w’akarere ka Nyabihu, akaba yaravuze ibyo abishingiye ku mwanya wa 21 akarere ka Nyabihu kabonye mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012. Yatangarije abaturage ko akarere ka Nyabihu kabonye umwanya mwiza,aboneraho no gushimira abaturage babigizemo uruhare ngo kabone uyu mwanya. Akarere ka Nyabihu kakaba karabonye umwanya wa 21, kavuye ku mwanya wa 28 kari karabonye mu mihigo y’umwaka wa 2010-2011.
Twahirwa Abdoulatif,akaba yaravuze ko akarere kaje imbere ho imyanya 7 kikaba ari ikintu cyo kwishimira. Nyuma yo kugaragariza abaturage imihigo igera 17 izagenderwaho mu bukungu,imihigo 10 izagenderwaho mu mibereho myiza n’imihigo 9 izagenderwaho mu miyoborere myiza,yibukije abaturage b’akarere ka Nyabihu ko nta mugabo umwe,abasaba gukora batikoresheje kugira ngo akarere ka Nyabihu kazese imihigo ku buryo bushimishije mu mwaka wa 2012-2013.
Yasabye abaturage n’abo bireba bose ko bakora ibishoboka nibura bagakuraho indi myanya 11,ku buryo akarere kaza mu myanya 10 ya mbere ndetse byanashoboka kakaba kaza ku mwanya wa mbere. Ari nayo mpamvu hagomba gushyirwamo ingufu,ibintu bigakorerwa ku gihe kugira ngo ibyo bizagerweho. Yabibukije ko ari “Inzirakurutwaâ€kandi ko bazi icyo bagomba gukora.
Uretse ibijyanye n’imyiteguro yo kwesa imihigo mu mwaka wa 2012-2013, abaturage bakaba barasobanuriwe iby’ikigega “Agaciro Development Fund†n’akamaro kibafitiye. Nyuma yo kubisobanurirwa, abaturage bakaba baranyuzwe n’ibisobanuro bahawe mu kugira uruhare mu guteza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange,bakusanya umusanzu ungana na miliyoni zisaga 173 zizashyira mu kigega “Agaciro Development Fundâ€. Nyuma y’ibyo kandi bakanguriwe kurushaho kwicungira umutekano,gutanga amakuru ku gihe kugira ngo umutekano urusheho gusugira mu karere ka Nyabihu no mu ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Rwanda muri rusange.