Rwanda : UBURENGERAZUBA: Ntihazagire Ifuku Zituvukamo – Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Jabo Paul

Abantu batageze kuri 500 bari bahuriye mu cyumba cy’inama batanze miliyoni zirenga 200 mu Gaciro Development Fund
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iBurengerazuba Jabo Paul arasaba abayobozi kutazitiranya umusanzu w’ikigega cy’Agaciro n’amafaranga bashobora gukoresha uko bishakiye. Ni byo Jabo yavuze agira ati: “Ntihazagire ifuku zituvukamoâ€
Ibi Jabo Paul yabisabye abayobozi b’imirenge n’utugari mu karere ka Karongi mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo akarere Ka Karongi kamurikaga imihigo y’umwaka 2012-2013 ku cyicaro cy’Intara y’iBurengerazuba.
Jabo Paul yagize ati: “Tuzakora amalisiti (listes) ariho amazina y’abatanze amafaranga yo mu gaciro, hanyuma ayo malisiti tuzajya tugerageza tuyamanike hirya no hino mu tugari kugira ngo hatazagira ifuku zituvukamo…erega ushobora kuyabona wararanye inyota kabuhariwe uti reka mbe nigurijeho make mbanze nigurire agacupa! Oya…ni yo mpamvu mwandika amazina yanyu kugira ngo amafaranga namara kugerayo muzabone ibimenyetso ko yagezeyoâ€
Akarere ka Karongi kimwe n’utundi turere tw’u Rwanda nako kakusanyije inkunga igomba kujya mu kigega Agaciro Development Fund. Igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Intara y’iBurengerazuba ahari hahuriye abantu batageze kuri 500 ariko bahita bakusanya umusanzu urenga miliyoni 200.