Rwanda : Abafatanyabikorwa mu ntara y’Iburengerazuba basabwe kujya bakora imirimo yabo uko babyiyemeje ikarangirira igihe bityo bikoroshya kwesa imihigo
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abafatanyabikorwa kujya bakora ibyo biyemeje ku gihe ndetse anasaba abashinzwe gukurikirana ibyo bikorwa kujya babitangira kare aho kubikora mu bihe bya nyuma. Ibyo bikazabafasha kwesa imihigo yabo mu buryo bwiza.
Nk’uko byakunze kugaragara usanga byinshi mu bikorwa byiyemejwe mu mihigo bikunze gukorwa mu bihe bya nyuma,mu mataliki yegereje igihe kiba cyaragenwe cyo kwesa imihigo. Ibyo bikaba byaragaragaye no mu karere ka Nyabihu aho bimwe mu bikorwa byari byiyemejwe kugerwaho mu mihigo ya 2011-2012, byagiye birangira mbere gato y’uko umunsi wo kwesa imihigo ugera ndetse hakaba harimo n’ibitabaga birangiye neza nk’uko bigomba ijana ku ijana.
Ahanini ugasanga abafatanyabikorwa ari bo bakunze kuvugwa ko batubahiriza igihe baba barahanye n’uturere mu kurangiza ibyo baba bariyemeje gukora ku gihe. Icyi kibazo kikaba cyaranagarutsweho mu nama njyanama y’akarere ka Nyabihu yabaye kuwa 24/08/2012.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin,mu nteko y’abaturage b’akarere ka Nyabihu yateranye kuwa 31/08/2012,yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyabihu n’uturere tw’Intara y’Uburengerazuba muri rusange,kujya bakora ibyo baba biyemeje ku buryo bwiza bakabirangiriza igihe. Ibyo bikaba bizajya bifasha uturere mu bikorwa byo kwesa imihigo ku buryo butagoranye kandi bwiza.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba kandi akaba yarasabye abashinzwe gukurikirana ibikorwa byiyemejwe gukorwa mu mihigo ,kujya babikurikirana mbere aho kubyitaho mu bihe bya nyuma; igihe cyo kwesa imihigo cyegereje. Yavuze ko ik’ingenzi ari uko ibikorwa nk’ibyo byajya bitangira kare bikanarangira kare kuko aribwo bizafasha uturere kwesa imihigo mu buryo bushimishije. Abakurikirana ibi bikorwa bakaba barasabwe kujya babikurikirana neza ku gihe ndetse bakabaza n’abafatanyabikorwa aho bigeze ku gihe nta gutegereza iminsi ya nyuma. Yavuze ko ibyo bikozwe neza, nta kibazo cyaboneka mu kwesa imihigo.
Buri muturage kandi akaba yarasabwe kugira ikayi y’imihigo kandi agakurikiza ibiyirimo,akareba neza niba arimo kwesa imihigo nk’uko bigomba. Ibyo bikaba bifasha ubuyobozi mu nzego z’ibanze no ku karere kugera kubyo buba bwariyemeje.
Mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012, akarere ka Nyabihu kakaba karaje ku mwanya wa 21 kavuye ku mwanya wa 28. Kakaba karashimwe ariko kandi gasabwa kongeramo ingufu kugira ngo kazaze ku mwanya mwiza uruta uwo kabonye. Mu ntara y’Iburengerazuba muri rusange,mu turere 7 tuyigize, akarere kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara kakaba ari Nyamasheke, kanaje ku mwanya wa 5 ku rwego rw’Igihugu n’amanota 93.1%. Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 2 muri iyo ntara,kakaza ku mwanya wa 16 ku rwego rw’igihugu n’amanota 88.1%
Utundi turere nk’aka Ngororero kakaba kaza ku mwanya wa 3 muri iyo ntara,kakaza ku mwanya wa 19 ku rwego rw’igihugu n’amanota 87.3%.Akarere ka Nyabihu,kakaba kaza ku mwanya wa 4 muri iyo ntara,kakaza ku mwanya wa 21 mu gihugu n’amanota 86.4%. Akarere ka Rubavu kakaba karaje ku mwanya wa 5 mu Ntara y’Iburengerazuba n’amanota 85.9% kakaba aka 24 ku rwego rw’igihugu.Akarere ka Rusizi kakaza ku mwanya wa 6 mu rwego rw’intara y’Iburengerazuba no ku mwanya wa 27 ku rwego rw’igihugu n’amanota 85.4%. Mu ntara y’Iburengerazuba kandi akaba ariho habonetse akarere kaje ku mwanya wa nyuma ariwo wa 30 mu rwego rw’igihugu n’amanota 82.3%.
Muri rusange,uturere tukaba twarakanguriwe kongera imbaraga mu bikorwa dukora,abafatanyabikorwa bagakora imirimo yabo neza ku buryo irangirira igihe kandi abayikurikirana bagatangira kare,ikibazo kigaragaye kigakemurwa kare. Basabwe ko ibyo ari byo byaranga imihigo y’umwaka wa 2012-2013 ubu irimo gushyirwa mu bikorwa,bityo Intara y’Iburengerazuba ikazarushaho kuza imbere.