Rwanda : Guverineri w’intara y’Iburengerazuba yashishikarije abaturage bayo kwicungira umutekano
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yashishikarije abaturage n’inzego z’umutekano kurushaho kwicungira umutekano
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,Kabahizi Celestin asura akarere ka Nyabihu mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2012,yashishikarije abaturage b’akarere ka Nyabihu n’ab’Intara y’Iburengerazuba muri rusange,kwicungira umutekano mu buryo bwose kugira ngo barusheho kwiteza imbere nta kirogoya.
Guverineri w’iyi ntara, yibukije abaturage b’akarere ka Nyabihu imiterere y’Intara y’Iburengerazuba n’impamvu bagomba gukaza ingamba zo gucunga umutekano. Yavuze ko Intara y’Iburengerazuba ari intara iri ku mupaka w’igihugu kitarimo umutekano uhagije,bityo ugasanga ibyahungabanya umutekano ni byinshi. Yasabye abaturage b’iyi ntara,gukora byinshi birenze iby’abandi bakora mu kwicungira umutekano kuko bari mu gace kadasanzweâ€special areaâ€,ko ku mupaka w’ibihugu birimo umutekano udahagije cyane.
Yongeyeho ko inzego z’umutekano zikwiriyegukora akazi kazo uko bishoboka kose. Abaturage cyane cyane bakagira uruhare mu gucunga umutekano w’aho batuye. Yabashishikarije gukaza amarondo kandi inteko y’abaturage igashishikarira kumenya niba koko irondo ryakozwe,uko umutekano ucungwa buri Munyarwanda akabigira ibye.
Guverineri yasabye abaturage n’abayobozi b’imidugudu n’inzego z’ibanze guha agaciro ikaye y’umudugudu. Iyi kaye ikaba ifasha kumeya abantu batuye mu mudugudu umuntu ayobora,kumenya uwagiye,aho agiye n’ikimujyanye,kumenya uwaje mu mudugudu mushya,aho aturutse n’amakuru kuri we by’umwihariko akamenya abaturage b’umudugudu we. Ibi bikazajya bifasha kumenya neza buri muturage,uwaje,uwabuze kuburyo amenya neza buri wese.
Icyo gihe n’abatagira ibyangombwa,abahungabanya umutekano bajya bamenyekana .Ibyo bikaba byafasha kurinda umutekano ku buryo bwiza. Ibyo kandi bikaba byafasha mu kwirinda impapuro z’ama tract zimaze igihe zigaragara mu ntara y’Iburengerazuba. Abaturage,abayobozi n’inzego z’umutekano bakaba basabwa kubigiramo uruhare ku buryo bw’umwihariko.