Rwanda : Akarere ka Muhanga katengushywe n’abafatanyabikorwa ntikesa imihigo uko bikwiye
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwagaragarije abagatuye impamvu yatumye aka karere katesa imihigo uko byari biteganijwe.
Aka karere kagize amanota 91% kaza ku mwanya wa 12 mu gihe akarere kabaye aka mbere ko kagize amanota 95 n’igice. Akarere ka Muhanga mu mihigo ishize kari kagize amanota 86.
Nubwo amanota y’imihigo y’uyu mwaka yiyongereye, ntabwo kigeza kesa neza imihigo nk’uko kari kabihigiye imbere y’umukuru w’igihugu.
Yvonne Mutakwasuku, umuyobozi w’aka karere avuga ko kimwe mu byatumye aka karere katesa imihigo uko bari babitegenije ngo harimo gutenguhwa n’abaterankunga.
Mutakwasuku ati: “umuhigo wadutwaye amanota menshi ni stade ya Muhanga twagombaga kuba twarubatse ariko ntitwabikora kubera ko abafatanyabikorwa twagombaga kujyana muri iki gikorwa hari ibyo bagenzemo gahoroâ€.
Kuri ubu iyi stade yatangiye kubakwa kuko ubu ikibuga cyayo kigomba kujyamo tapi kimaze gusizwa. Umuterankunga mukuru wayo akaba ari ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.
Ibindi Mutakwasuku yagaragaje byatumye iyi mihigo itagera ijana ku ijana ni ibiraro byagombaga kuba byarubatswe bikarangizanya n’uyu mwaka w’imihigo ariko ntibyarangira kubera imvura yaguye ari myinshi igahagarika imirimo.
Ikindi yavuze ni kuri gahunda ya girinka; aho bagombaga guha abaturage inka 1002 ariko batanga 700 gusa. No mubwisungane mu kwivuza ngo bahaburiye amanota kuko bagarukiye kuri 87% mu gihe bari biyemeje kugera ku 100%.
Aha umuyobozi w’intara y’amajyepfo, aka karere kabarizwamo, akaba ari nawe wa mbere ukurikirana uko gakora, asanga amanota aka karere kagize atari mabi nubwo ngo gakwiye kongeraho kakaza mu myanya y’imbere.
Alphonse Munyantwali, umuyobozi w’intara y’amajyepfo agira ati: “umunyeshuru wagize amanota 91% ntaba ari umuswa nubwo twifuza ko ubutaha yakwiyongera aka karere nako kakaza mu myanya ya mbere mu gihuguâ€
Akarere ka Muhanga gaherutse kuza mu turere twa mbere mu gihugu dukennye kurusha utundi, ibi bikaba biterwa ahanini n’imitere mibi yako ituma igice kinini cy’abagatuye batura nabi. Ikindi cyagaragajwe gitera ubu bukene ni igice kinini cy’ubutaka, giherereye mu gace ka Ndiza, kitarumbuka.
 Â