Rwanda l Kayonza: Abakuru b’imidugudu bafite uruhare runini mu iterambere ry’akarere
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, arashima uruhare abakuru b’imidugudu bagira mu iterambere ry’ako karere. Yabashimiye mu nteko rusange y’akarere ka Kayonza yateranye kuri uyu wakabiri tariki 4/92012, ubusanzwe ikaba ihuza abayobozi bose b’akarere uhereye ku rwego rw’umudugudu hiyongereyeho inshuti z’akarere.
Akarere ka Kayonza kavuye ku mwanya wa 23 mu mihigo y’umwaka wa 2010/20111 kagera ku mwanya wa 18 mu mwaka wa 2011/2012 kabikesha imihigo kesheje nk’uko byemejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko kugira ngo akarere ayoboye kabashe kwesa iyo mihigo, abakuru b’imidugudu babigizemo uruhare runini, dore ko imihigo ihera ku rwego rw’umudugudu.
Akarere ka Kayonza kari gafite imihigo 58 mu byiciro bitatu, icy’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, mu mwaka wa 2011/2012. Ako karere kabashije kwesa imihigo irenga icumi ku gipimo cy’ijana ku ijana gusubiza hejuru.
Muri iyo mihigo harimo uwo kuzamura imari y’akarere ka Kayonza weshejwe ku gipimo cy’ijana ku ijana, uwo guteza imbere ubuhinzi hahuzwa ubutaka weshejwe ku gipimo cy’108%, n’uwo gucunga ibya rubanda hakorwa igenzura ku bigo by’akarere n’ibishamikiye ku karere, na wo ukaba wareshejwe ku gipimo cy’ijana ku ijana.
Abakuru b’imidugudu n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri rusange basabwe kurushaho kugira umuhate kugira ngo ubutaha akarere ka Kayonza kazarusheho kuza mu myanya y’imbere.