Rwanda l Nyamasheke: Hashyizweho komite izafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abahagarariye inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi, hashyizweho komite yitwa “ijisho ry’umuturanyi†izagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Zimwe mu nshingano z’izi komite zigomba kujyaho kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’umudugudu, ngo ni ugukora ubukangurambaga ku kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, gukorana n’izindi nzego mu rugamba rwo guhashya ibiyobyabwenge no kugira inama ababikoresha, no kubakurikirana mu gihe bazaba biyemeje kubireka ngo basubire mu buzima busanzwe.
Tuyishime Jean de Dieu, watowe muri iyi komite yatangaje ko ubushake bwo guhashya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko buhari, bityo n’ubushobozi bukaba buzaturuka mu bufatanye bw’inzego zose.
Abatowe muri iyi komite batangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo bazabashe kuzuza inshingano zabo, bakaba basaba ko inzego zose zizababa hafi.
Mu karere ka Nyamasheke biyemeje ko tariki ya 11/09/2012 bazaba bamaze gutora komite y’ijisho ry’umuturanyi kugeza ku rwego rw’umudugudu, bakaba banahise batangaza ko icyumweru cyo kuva tariki ya 16/09/2012 kugeza tariki ya 23/09/2012 bazagiharira ibi bikorwa byo kwigisha urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge, bakanabashishikariza kubireka, izi komite zizaba zatowe ku nzego zose zikazahita zitangira akazi kazo muri icyo cyumweru.
Muhoracyeye Assumpta ushinzwe gukurikirana gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu turere twa Nyamasheke na Rusizi wari muri iyi nama yashimiye polisi y’igihugu ubufatanye bakomeje kugirana mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, anasaba ko yakomeza kubaba hafi no muri izi gahunda bari gutegura.