Rwanda l RUSIZI: hatangijwe Gahunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi†mu guca ibiyobyabwenge
Iyi gahunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi†yatangijwe mu karere ka Rusizi, ni gahunda yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mme NIRERE Françoise, kuri uyu kabiri tariki ya 04/09/2012; akaba yavuzeko, ari gahunda igamije guhana hana amakuru, kuva ku rwego rw’akarere kugera ku mudugudu kucyo aricyo cyose gifitanye isano n’ibiyobyabwenge, hagamijwe kubica.
Iyi gahunda yaturutse ku bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri ishinzwe Urubyiruko n’ikoranabuhanga, bugaragaza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge giteye inkenke cyane cyane mu rubyiruko; ndetse ubu bikaba bisigaye ari n’intandaro y’amakimbirane mu ngo, n’imfu zikomeje kujya zigaragara hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu bashakanye.
Madamu Mukacyubahiro Assoumpta, umwe mu bagize Komite ishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu, akaba yari n’umushyitsi mu kuru muri iyo nama yari yatumiwemo, abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye n’abanza, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge ndetse n’abashinzwe irangamimerere, yasobanuye ko gahunda yiswe Ijisho ry’umuturanyi izafasha gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, hakurikijwe insanganyamatsiko igira iti: “Dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwengeâ€.
Uretse kuba iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro, hanashyizweho Komite ishinzwe ku Rwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’Akarere, hakaba hagiye gushyirwaho n’izindi komite kugera ku rwego rw’umudugudu, naho mu kwezi k’ Ukwakira 2012, hakazatangizwa Campagne yo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage b’ingeri zose; iyo komite yatowe igizwe n’abagize sosiyete Sivile, urubyiruko, abarezi n’abanyamakuru, basabwe gutegura gahunda ihamye yo gucengeza amahame yo kurwanya ibiyobyabwenge mu baturage b’ingeri zose, bafatanije n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta.