Rwanda : Guverineri w’uburasirazuba arasaba abaturage kutarangazwa n’inyandiko z’iterabwoba “Tractâ€
Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Uwamariya Odette arasaba abaturage kutarangazwa n’inyandiko z’iterabwoba zizwi ku izina rya tract. Ibi guverineri yabivugiye mu nteko rusange y’akarere ka Kayonza yabaye tariki 04/09/2012, abivuga ashimira inzego zishinzwe kubungabunga umutekano ko zikora cyane zibungabunga umutekano w’abaturage.
Guverineri w’uburasirazuba yavuze ku bufatanye bw’inzego z’umutekano abakundaga kwandika inyandiko nk’izo baciwe intege, ariko asaba abaturage kudaha agaciro inyandiko nk’izo igehe cyose baba bazandikiwe, kuko hari abashinzwe kubabungabungira umutekano kandi babishoboye.
Inyandiko z’iterabwoba zikunze kwandikwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iziherutse kugaragara mu ntara y’uburasirazuba zandikiwe bamwe mu bacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 18.
Ku bw’umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, abandika izo nyandiko baba bagamije kurangaza abaturage bababuza kwikorera akazi ka bo kugira ngo biteze imbere. Yongeyeho ko nta bubasha bafite ku banyarwanda kuko “hari inzego z’umutekano zishinzwe kurengera abanyarwanda no gukurikirana izo nkozi z’ibibiâ€.
 Â
Â