Rwanda | Nyamasheke: Hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya ibiyobyabwenge- Supt. Ntidendereza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05/09/2012, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye igamije kurebera hamwe ingamba zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no gushyiraho komite “ishijo ry’umuturanyi†mu karere ka Nyamasheke, umuyobozi wa polisi yatangaje ko hari intambwe yatewe mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko bakaba basabwa gukaza umurego.
Umuyobozi wa polisi mu karere, Superintendent Ntidendereza Alfred yavuze ko inama bagiye bakorana n’ababyeyi ndetse n’abantu batandukanye ku bubi bw’ibiyobyabwenge ari imwe mu mpamvu zo kugabanuka kw’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ariko yongeraho ko kwigisha ari uguhozaho.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ngo ni ikibazo gihangayikishije gikwiye guhagurukirwa, cyane ko bisigaye bigaragara no mashuri n’ubwo mu karere ka Nyamasheke bitarahagaragara nk’uko Supt Ntidendereza yakomeje abivuga.
Yasabye ko inzego zose zikwiye kumva ko zifite uruhare mu guhangana n’ibiyobyabwenge kandi ko bikozwe byacika burundu, ababyeyi bakaba hafi y’abana babo, ndetse n’amashyirahamwe yo kurwanya ibiyobyabwenge yashinzwe hirya no hino mu bigo agahabwa ingufu, akanigisha urubyiruko rutari mu mashuri ububi bwabyo abashishikariza ku bireka.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Nyamasheke, Lt. Colonel Muvunyi yavuze ko kuba harakozwe urutonde rw’abakekwaho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino mu midugudu nabyo ubwabyo byagize uruhare mu kugabanuka kw’ikoreshwa ryabyo.
Lt. Colonel Muvunyi yavuze ko muri uku kwezi hari gahunda yo kwegera abanyeshuri mu bigo bitandukanye bagakorana n’amashyirahamwe yaho ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge maze bagatanga ubutumwa bwo kubyamagana kuri urwo rubyiruko.
 Â