Rwanda | Huye: abafatanyabikorwa batangiye imurika ry’ibikorwa byabo
Kuri uyu wa 5 Nzeri,2012 abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Huye batangiye imurikabikorwa ry’iminsi itatu, bagamije kwereka abanyehuye ibikorwa byabo.
Mu ijambo rifungura iri murika, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yashimiye abafatanyabikorwa kwiyemeza kugaragaza ibyo bakora, aboneraho no kubashimira uruhare bagize mu gutuma akarere kagira ibikorwa bifatika ku buryo byagahesheje amanota meza mu ruhando rw’utundi turere, ndetse n’ibigo bikorera mu Rwanda.
Uyu muyobozi yagize ati “Hashize amezi agera kuri atanu Akarere kacu kegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu cy’ubufatanye hagati y’abikorera. Nta mezi atandatu ashize Akarere kacu ka Huye kabaye aka 5 mu bigo 135 bya Leta mu gutanga amasoko neza. Ni ko Karere kaje ku isonga ry’utundi.“
Yunzemo agira ati “Mu minsi yashize, Akarere kacu kabaye aka 4 mu kwesa imihigo. Ibi na byo mwabidufashijemo. Ejobundi ku itariki ya mbere uruhare rwanyu rwongeye kugaragara mutanga miriyari na miriyoni 198  mu kigega Agaciro Development Fund. Ibyo tubikesha imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa.â€
Izabiriza Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo na we wari witabiriye gufungura ku mugaragaro iri murikabikorwa, na we yashimye iki gikorwa cy’abafatanyabikorwa maze yungamo agira ati “ku itariki ya 23 Kanama umukuru w’igihugu cyacu yatangije ikigega Agaciro Development Fund, haboneka miriyari n’ibihumbi 200. Ku itariki ya 1 Nzeri, i Huye namwe mukusanya agera kuri miriyari. Icyo tuzi ni uko nta wuzabarusha. Mwabikoranye umutima mwiza. Mukomeze mushyire hamwe, aho mushaka kugera hose muzahagera.â€
Abaturage bari baje kureba iri murika na bo byarabashimishije kuko hari ibyo bungukiyemo. Uwitwa Karekezi Olivier yagize ati “ubusanzwe njye ndi umuhinzi, natangajwe no kubona igiti cy’umwumbati cyezeho imyumbati ipima ibiro 90. Bandangiye aho nakura imbuto ya bene iyo myumbati. Nzajya kuyishaka nanjye nyihinge.â€
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye bazwi bagera kuri 90, ariko abitabiriye imurikabikorwa bagera muri 40. Ababonye imurika riheruka muri 2010 bavuga ko iry’uyu munsi ari ryo ryitabiriwe cyane kandi ryari rishyushye.
 Â