Rwanda | Huye: abakozi ba INMR bazatanga miliyoni zisaga 19 zigenewe ikigega Agaciro
Kuri uyu wa 5 Nzeri, 2012 ni bwo abakozi b’Ikigo cy’Ingoro z’igihugu z’Umurage w’u Rwanda biyemeje gutanga miriyoni 19, ibihumbi 235 n’amafaranga 692 agenewe ikigega Agaciro Development Fund. Hari nyuma y’ibiganiro bagize hagati yabo, byari biyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Izabiriza Jeanne.
Aya mafaranga angana gutya yavuye ku ko abakozi b’iki kigo uko ari 70 biyemeje gutanga amafaranga angana n’umushahara wabo wose w’ukwezi. Biyemeje rero ko bazagenda bakatwa make makeya mu gihe cy’amezi 10. Biyemeje kandi ko buri kwezi bazajya bagira amafaranga batanga ubwabo ku giti cyabo, bitanyuze ku afatwa ku mushahara, yo gushyigikira iki kigega.
Kayonga Gabriel ni umwe mu bakozi b’iki kigo. Yavuze ko kuba yiyemeje gutanga umushahara we wose atari uko yari abuze icyo ayakoresha, ko ahubwo yabitewe n’uko yumva ko iki kigega kizagirira igihugu akamaro.
Yagize ati « hari ubwo amafaranga twashyize muri iki kigega yazavamo igikorwa cyo kubaka irindi shami ry’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda. Hari ubwo yazubaka amashuri cyangwa amavuriro abana bacu bakazabona amashuri yo kwigiramo. Kuyatanga rero si uguhomba, ni ukubaka igihugu cyacu. »
Umuyobozi wa INMR, Umuliisa B. Alphonse, yishimiye kuba abakozi b’ikigo ayobora biyemeje gutanga amafaranga angana kuriya agenewe ikigega Agaciro Development Fund. Yagize ati « natunguwe cyane no kubona abakozi ba INMR biyemeza gutanga amafaranga angana kuriya. Bayatanze ku bushake bwabo, nta gahato, kandi uretse umushahara wabo, baniyemeje kuzarenzaho n’ayandi kugeza ubu tutaramenya umubare ».
Kuri we kandi, ikigega Agaciro kiziye igihe kuko ari bwo buryo bwo gutuma Abanyarwanda bifasha, bakikomeza, badategereje abaza babazungurizaho amasheki bababwiriza ibyo gukora. Yunzemo agira ati « gusobanura agaciro k’Abanyarwanda ni ibintu byinshi : nanga umugayo, nanga gusuzugurwa, ndi imfura, ndi inyangamugayo. Ubwo ni bwo buryo bw’agaciro k’Abanyarwanda ».
Marie Claire Joyeuse





