Rwanda : Gagunda yiswe “Ijisho ry’umuturanyi†igiye kurandura burundu ibiyobyabwenge
Nyuma y’aho bigaragaye ko ibiyobyabwenge biba ku isongo mu guhungabanya iterambere ry’urubyiruko, gahunda y’ijisho ry’umuturanyi ije igamije kurimbura ibiyobyabwenge mu gihe cy’amezi atandatu.
Nk’uko bivugwa na Joseph Mushyikirano umukozi muri gahunda Ijisho ry’umuturanyi ushinzwe intara y’amajyaruguru, ngo hari gahunda igamije kurandura ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge mu rubyiruko bihereye mu nzego z’ibanze.
Nkuko yabivuze tariki 05/09/2012, Iyi gahunda yatangiriye mu gushyira umukozi ushinzwe kuyikurikirana kuri buri karere, izakorwa hakusanywa amakuru yose ajyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri buri mudugudu, kugirango hamenywe icyo gukora.
Ati: “hazabajya haba hari impapuro zandikwaho abakoresha ibiyobyabwenge, abo byagize imbata, ababiretse, abahagaritse kubicuruza ndetse n’abandi kugirango buri wese afashwe mu rwego rweâ€.
Yongeraho ko abo bizagaragara ko bakeneye kuvurwa bazajyanwa mu mavuriro, abahagaritse kubicuruza bagashakirwa akandi kazi bakora, gusa ngo mu ntego nyamukuru z’uyu mushinga ntabwo harimo gufunga.
Uyu muyoboz iavuga ko byagaragaye ko hejuru ya 23% by’abarwayi bakirwa indera baba bafite indwara zifite aho zihuriye n’ibiyobyabwenge, ndetse ngo mu nzego zose nk’iz’ubuzima, uburezi hakaba hagaragara ibibazo bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.