Rwanda : Intego y’akarere ka Kayonza ni ukuva ku mwanya wa 18 kakagera ku mwanya wa mbere
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buratangaza ko bufite intego yo kuva ku mwanya wa 18 ako karere kagize mu kwesa imihigo ya 2011/2012 kakagera ku mwanya wa mbere. Umuyobozi w’ako karere, John Mugabo avuga ko abayobozi n’abaturage bafatanyije bagakora nk’ikipe imwe babigeraho.
Mu mwaka wa 2010/2011, ako karere kari aka 28, nyuma y’umwaka umwe gusa kaza imbere imyanya icumi. Ibi ngo bitanga icyizere ko no kugera ku mwanya wa mbere bishoboka nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ako karere.
Agira ati “Ubu turi ku mwanya wa 18, turashaka gusiba umunani uri inyuma tugasigarana rimwe, ari wo mwanya wa mbereâ€
Umuyobozi w’ako karere arasaba inzego zose zifatanya n’ubuyobozi bw’akarere gufatanya muri byose kugira ngo iyo ntego bazabashe kuyigeraho. Ubwo akarere ka Kayonza kakoraga inteko rusange y’akarere tariki 04/09/2012, abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umudugudu bashimangiye ko bishoboka cyane kuza ku mwanya wambere mu mwaka wa 2012/2013.
Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga, isakazabumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana ushinzwe akarere ka Kayonza muri guverinoma, avuga ko azakora ibishoboka kugira ngo intego y’akarere ashinzwe igerweho.
Ati “Nk’uko dusanzwe dukorana, nzakora ibishoboka byose kugira ngo akarere kacu kaze ku isonga. Dufite umwanya wa 18, nibiba ngombwa tuzatumiza abantu bose basiga amarange baze badufashe kuyasiga kuri uwo munani tuwusibe, dusigarane umwanya wa mbereâ€
Abakurikiranira hafi akarere ka Kayonza bavuga ko kari gukataza mu iterambere ugereranyije no mu myaka yashize. Kuri ubu harubakwa amazu agezweho yakira abagenzi, amahoteri agezweho ndetse n’inganda, ibyo ngo bikaba bitanga icyizere ko iyo ntego bishoboka kuzayigeraho.
 Â
Â