Rwanda : Akarere ka Nyagatare kaciye agahigo mu Ntara y’uburasirazuba mu gutanga umusanzun mwinshi mu Kigega Agaciro Development Fund
Kuri uyu wa 5/9/2012, abaturage bahagarariye abandi ndetse n’inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyagatare biriwe mu gikorwa cyo gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro Development Fund birangira berekanye ko ari indashyikirwa mu Ntara y’uburasirazuba kuko batanze amafaranga y’u Rwanda angina na  miliyoni 881 ibihumbi 714 na 620.
Muri uwo muhango wari wahujwe n’Inteko y’Akarere ka Nyagatare ndetse n’umuhango wo gusoza itangizwa ry’Agaciro Development Fund mu Ntara y’Uburasirazuba, abaturage ba Nyagatare berekanye ubushake mu gushyigikira iki kigega kuko wabonaga bitanga batajijinganya. Aba baturage basanzwe bamenyereye umuco wo gukusanya inkunga “Fund raising†bakaba batahwemye kubigaragaza aho umurongo wari muremure bavuga amafaranga batanze. Ukaba wasanganga umuturage atajijinganya gutanga amamiliyoni abandi mu bihumbi za 500 hakaba n’abatanga inka.
Ubwo abantu bari uruvunganzoka ku mirongo bivugira amafaranga bashyize mu kigega Agaciro Development Fund, akazi kakaba kari kenshi ku bakozi ba Banki y’Abaturage ya Nyagatare bafata amafaranga y’icyo kigega dore ko ishami ry’iyo banki bari baryimuriye ku kibuga cy’Umutara Polytechnic University aho ibyo birori byaberaga.
Ubwo yatangizaga umuhango wo gutanga imisanzu y’Agaciro Development Fund, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, akaba yabanje kuvuga abitsindagira ko gutanga umusanzu muri icyo kigega ari ubushake bw’umuntu ku giti cye. Akaba yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ko niba hari uwo bahatiye kuwutanga bamusubiza amafaranga ye. Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko gutanga umusanzu muri iki kigega biva ku mutima w’umuntu akabikora ku bushake bwe. Nta wemerewe kwaka umuturage amafaranga ku gahato.â€
Cyakora, mu gihe Guverineri Uwamariya yavugaga ko gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund ari ubushake bw’umuntu, morali yari yose ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, wabonaga asa n’uwatindiwe kuko kuri we byanze bikunze intego yari ukuza ku isonga mu Ntara y’uburasirazuba.
Ubwo yatangaza amafaranga yavuye mu baturage ba Nyagatare, Mayor Sabiti Fred, akaba yagize ati “Nyakubahwa Guverineri nk’uko nari nabibijeje urukiramende mwaduhaye twarusimbutse ndetse na cyane ndagira ngo mbabwire ko twabikoze.†Akaba yahise asaba abaturage ba Nyagatare bari basabwe n’ibyishimo kubyishimira bakabyinana na morali nyinshi.
Akarere ka Nyagatare kakaba kaje ku isongo mu Ntara y’uburasirazuba mu gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund n’amafaranga miliyoni 881 ibihumbi 714 na 620. Uretse kuba ku isonga mu ntara, kugeza ubu kakaba kari ku mwanya wa gatatu mu gihugu nyuma y’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru katanze asaga miliyari n’igice n’Akarere ka Huye katanze asaga miliyari 1 na miliyoni 200.
 Â