Rwanda | RUSIZI: Uburyo bwo guhana hana amakuru hakoreshejwe telefoni bizatuma ibyaha bigabanuka
Ubu buryo bwo guhana hana amakuru ku gihe hakoreshejwe telefoni zigendanwa bugamije gukumira ibyaha bihungabanya umutekano mu Karere ka Rusizi, no mu Rwanda muri rusange, buje mu gihe hari hamaze iminsi mike hatangijwe indi gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi nayo ishishikariza abaturage kudahishira inkozi z’ibibi zikoresha ibiyobyabwege.
Ibi bikaba byatangajwe n’Umujyanama wa Minisitiri w’umutekano Sup. Uwimana Azarias, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe umutekano mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 06/09/2012. Sup Azarias yasobanuye ko umutekano ari ishingiro ry’ukwishyira ukizana kw’abatuye igihugu mu mahoro kandi buri wese akabasha gukora ibiri mu nshingano ze nta nkomyi.
Abari bitabiriye inama y’umutekano yaguye, barimo abakuriye za CPCs mu midugudu no mutugari, abayobozi b’utugari n’abashinzwe iterambere muri two, Abayobozi b’imirenge ndetse n’abayobora Poste za Police mu mirenge; basobanuriwe ihame ryo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, mu ntumbero zo gusigasira umutekano mu bice byose by’igihugu, kuko bimaze kugaragaro izi ntwaro nto ari intandaro y’ibyaha binyuranye; birimo Ubujura, ubwicanyi, gusahura, iterabwoba ndetse no kudindiza iterambere ry’igihugu.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bakaba basabwe gukangurira buri wese, utunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kuyisubiza kuko ntacyo azakurikiranwaho, bitandukanye n’uzayifatanwa yaranze kuyitanga kuko azahanwa bikurikije amategeko abuza gutunga intwaro utabyemerewe.
Ku kibazo cy’uko intambara ibera muri RD Congo, kandi ikaba ihana imbibe n’urwanda n’akarere ka Rusizi by’umwihariko, kandi ugasanga bishobora gutuma hari abakwambutsa intwaro bazizanye mu Rwanda; Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Habyarimana Marcel yatangaje ko, ari nayo mpamvu hatanzwe za Telefoni zigendanwa kubashinzwe za CPCs mu midugudu kugira ngo bajye babasha gutanga amakuru ku gihe bityo bene ibyo byaha bikumirwe bitarakorwa.
Marcel akomeza avuga ko telefoni 70 zatanzwe zizatuma amakuru ku byahungaba umutekano atangirwa ku gihe bityo hafatwe ingamba mbere, dore ko izi telefoni zitazatanga amakuru arebana n’intwaro nto gusa, ahubwo n’ibindi byaha bizajya bimenyekana zifashishijwe.
Iyi nama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa Police mu Karere ka Rusizi Sup. Kajeguhakwa n’Ukuriye ingabo Lt. Col Masumbuku. Kimwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rusizi, bagaragaje ko kugeza ubu, bimwe mu bifatwa nk’ibihungabanya umutekano byiganjemo urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwege.





