Nyamagabe: hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yakira ibibazo by’abaturage
Umuhango wo gutangiza ukwezi ku miyoborere myiza mu karere ka Nyamagabe, wabereye mu murenge wa Musebeyatariki ya 12 ukuboza,2011 hakaba hakunze kugaragara ibibazo birimo iby’ imanza zurudaca cyane cyane izirebana n’ubutaka.
Bimwe mu bikorwa bizibandwaho muri uku kwezi, harimo gukemura ibibazo by’abaturage, gukomeza gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi abaturage…
Ubwo yatangizaga iki gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, yagerageje gukemura ibibazo by’abaturage, ibindi ashinga abayobozi b’inzego z’ibanze kuzabikurikirana bakabikemura. Bimwe mu bibazo byagurutsweho cyane, ni ibishingiye ku makimbirane y’ubutaka.
Mugisha kandi yasabye abaturage gutanga ibitekerezo ku bayobozi, kugirango ibibazo byabo bikemuke. Mu gukemura ibibazo hazanifashishwa imikino itandukanye yateguwe n’akarere. Biteganyijwe ko uku kwezi kuzasozwa ku itariki ya 31 Mutarama 2012.